Urukiko rwa Gisirikare rwa Beni, rwakatiye abasirikare batatu bakuru bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) igihano cy’urupfu, nyuma y’urubanza rwaregwagamo abandi babiri biyise ba komanda bakatiwe igifungo cy’imyaka 20.
Umwanzuro w’urukiko watanzwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki ya 10 Nyakanga 2026, i Beni, umurwa mukuru w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lt. Ilunga Jean Claude na Kasereka Maneno Achile, hamwe na Captain Makambo Moninda John, bahamwe n’icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza no gutoroka mu gihe ako karere kari muri état de siège.
Paluku Timothé Bonheur na mugenzi we, Kaseraka Valyali Dalmon, biyitaga ba komanda wa Wazalendo, buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Urukiko rwabahamije icyaha cyo gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’imyitwarire myiza n’inshingano, gukwirakwiza ibihuha no gutangiza amakuru y’ibinyoma.
Ariko, ubwo hatangwaga ibihano, urukiko rwabahanaguyeho icyaha cyo kunyereza abakozi, kimwe mu byaha baregwaga mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza.


