Bwiza

Beni: Impungenge ni zose nyuma y’itoroka ry’abakekwaho kwandura Ebola

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 8 Ugushyingo 2026 saa 07:43
Beni: Impungenge ni zose nyuma y’itoroka ry’abakekwaho kwandura Ebola

Abarwayi bakekwaho kwandura Ebola, hamwe n'abantu bafatwa nk'abashobora kuba barahuye n’abanduye iyi ndwara, bahunze ibitaro bya Kelele, biherereye ahitwa Cantine, muri Teritwari ya Beni muri Kivu y'Amajyaruguru, mu ijoro ryo kuwa Kane ushize rishyira kuwa Gatanu nyuma y'igitero cyagabwe muri ako gace n'inyeshyamba za ADF, kuri ubu umuyobozi w'ibi bitaro akaba afite impungenge z’uko iyi virusi ishobora gukwirakwira mu baturage.

Nk'uko imiryango ya sosiyete sivile ibivuga, iki gitero cyahitanye nibura abasivili 30. Amasasu yatangiye ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba, yateje ubwoba, bituma abarwayi bari mu bitaro bahunga, harimo n'abari bashyizwe mu kato kubera ko bakekwaho kwandura Ebola cyangwa bashobora kuba barahuye n’abanduye iyi virusi.

Dr. Christian Kakule Vulembera, umuyobozi w'Ibitaro bya Kelele, yasobanuye uko byagenze. Agira ati: “Ahagana saa sita z'ijoro, ibitaro byashizemo abarwayi babyo bose. Buri wese yaragiye, harimo n'abari bari mu kato kubera ko bakekwaho kwandura virusi ya Ebola.”

Impungenge z'uko virusi yakwirakwira mu baturage

Abashinzwe ubuvuzi bafite ubwoba ko aba bantu, ubu bakwirakwiriye mu baturage bose, bashobora gutera abandi baturage kwandura iyi virusi. Nk'uko umuyobozi ushinzwe ubuvuzi abivuga, abavuye muri icyo kigo barimo abakekwaho kwandura ndetse n'abantu bashobora kuba barahuye n’abanduye bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Bafite impungenge zihariye z’uko abantu bashobora kuba baranduye bazajya mu duce tutaragaragaramo iyi ndwara, ibyo bikaba byatuma ikwirakwira nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Dr. Christian Kakule Vulembera aratanga umuburo ku ngaruka zishobora kugera ku gace ka Madiwe, gashobora guhura n’ikibazo cy’ubwandu gikomeye, gishobora kugorana kugenzurwa.

Gucika kw’aba barwayi bibaye mu gihe umutekano urushaho kuzamba, kubera ibitero bya hato na hato by’inyeshyamba za ADF, ibikorwa byo kwita ku bantu bashobora kuba baranduye virusi ya Ebola no kubakurikirana bikaba birushaho kuba ingorabahizi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.