Benshi bakekwaho uruhare muri jenoside barakidegembya mu Burayi — Ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha bo mu Rwanda barasaba ibindi bihugu by’i Burayi kuburanisha ubwabo abakekwaho gusiga bagize uruhare muri Jenoisde yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe bidashoboye kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe.

Ibi aba bashinjacyaha bakaba babitangaza nyuma y’iminsi mike urukiko rwo muri Sweden rufashe icyemezo cyo kuburanisha Umunyarwanda wari warahahungiye ndetse rukamukatira igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha.

Swede42b4d

Claver Berinkindi yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Stockholm nyuma yo gusanga yarayoboye ibitero by’ubwicanyi bitandukanye mu majyepfo y’igihugu. Abatangabuhamya bavuze ko yayoboraga Interahamwe ndetse akanategura ibitero byaguyemo ibihumbi by’Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 61 ntiyoherejwe kuburanira mu Rwanda kuko yari yaramaze kubona ubwenegihugu bwa Sweden.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hari ibindi birego nk’ibi byinshi biregwa ndetse n’impapuro zo guta muri yombi zashyiriweho abakekwaho uruhare muri jenoside baba ku mugabane w’u Burayi.

Abantu nk’aba bakekwaho uruhare muri jenoside basaga 1000 bakomeje gushakishwa n’urwego rushinzwe gukurikirana abasize bakoze jenoside rwitwa mu Cyongereza, Genocide Fugitive Tracking Unit, ndetse abantu 130 bakaba barashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi. Benshi muri aba bahigwa, bari mu Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi, u Butaliyani, no mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi nk’uko bitangazwa na All Africa.

ac6028da0d
Augustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Augustin Nkusi, avuga ko iburanisha riheruka kubera muri Sweden ryakabaye urugero ku bindi bihugu by’u Burayi.

a
Bamwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri jenoside bagishakishwa

Nkusi avuga ko nyuma y’imyaka 22 abasize bakoze jenoside badakwiye kwibwira ko bazahunga ubutabera ubuziraherezo. Yavuze ko bagifite benshi bakekwaho uruhare muri jenoside mu Burayi bakidegembya kandi barashyiriweho impapuro zibata muri yombi.

Ibihugu byo mu Burayi byanze kohereza mu Rwanda abo bakekwaho uruhare muri jenoside mu myaka irenga 20 ishize bivuga ko abo baramutse bazanywe mu Rwanda batahabwa ubutabera bwa nyabwo, ariko bikanirwa byibuze no kubaburanisha nk’uko u Rwanda rubisaba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *