Bibiriya ijambo ry’Imana ivuga iki ku mpamvu zitera ugutandukana kw’abashakanye (Divorce)?

Sangiza iyi nkuru

Tumaze igihe twumva impfu za hato na hato ziterwa no kutumvikana hagati yabubatse ingo, bigatuma umwe yica undi cyangwa akiyahura bitaba ibyo agasaba gatanya. Iyo ugerageje kwegera abafitanye amakimbirane bakubwira impamvu zitari nkeya, nyamara ugasanga atari impamvu zatuma umuntu yiyahura cyangwa ngo yice umukunzi we. Bibiriya rero igaragaza impamvu imwe gusa, akaba ariyo turi bugarukeho kuri iyi nyandiko.
Muri iyi nyandiko turagerageza kubaha urutonde rw’impamvu 29 zitera amakimbirane:
Kutumva kimwe ibintu,
Kutamenya kwihanganira imyitwarire cyangwa ingeso yumwe mu bashakanye,
Kutavugisha ukuri,
Kwikunda,
Agasuzuguro,
Kudashimira uwo mubana,
Guca inyuma uwo bashakanye,
Kutubahiriza inshingano
Kumara umwanya munini muri za watsapu na za facebook,
Guhararukana, umwe akabona mugenzi we atakiri mwiza nka mbere,
Gusesagura umutungo,
Kutamenya kuvugisha neza mugenzi we, kumugusha neza, kumubwira amagambo, meza no kumutetesha,
Kujya muri gahunda atamenyesheje mugenzi we,
Kutizerana bagahora bajya impaka zurudaca,
Kudaha agaciro mugenzi we,
Kwivanga mu nshingano za mugenzi we ugasanga nta mugabo nta mugore
Umwanda,
Gusuzugura uwo mwashakanye imbere y’abandi,
Ubushomeri, mugihe umwe asezerewe ku mirimo yakoraga agishakisha icyo akora,
Akabariro, kudahuza gahunda umwe abishaka undi atabishaka,
Kudasohokana mugenzi we kandi barahoze babikora,
Gusahura urugo umwe ajyana iwabo,
Umupira w’amaguru, Kudahuza ikipe bafana cyangwa umwe akarara amajoro ategereje ibitego cyangwa ifirimbi ya nyuma,
Ubukire, mu gihe bari abakene babona amafaranga umwe akayiharira,
Akabari cyangwa ibindi biyobya bwenge,
Kubetinga ufindura ikipe iri butsinde ugapfusha ubusa icyatunga urugo,
Kuboneza urubyaro,
Kutagira umwanya wo kuganira ku bibazo by’urugo,
Kutubaha Imana, n’ibindi.
Turebe icyo Bibiriya ibivugaho.
www.bwiza.com yaganiriye na bamwe mu bapasiteri bagaragaza ko impamvu imwe gusa ariyo ituma abantu bagiye kumarana bapfa ubusa. “Kutubaha Imana”. Bavuga ko umubano w’abashakanye ari gahunda y’Imana, ukaba waratangiriye mu busitani bwa Eden kubwa Adamu na Eva. Kandi Imana yari ifite intego yuko umugabo azabana n’umugorewe akaramata, ikaba yarashyizeho inshingano z’abashakanye. Umugabo afite inshingano yo kuba umutware w’urugo. Agakunda umugore we (Abefeso 5:25). Abagore nabo bafite inshingano yo kugandukira abagabo babo (Abefeso 5:22). Umuntu ntiyagukunda ngo unanirwe kumwubaha.
Intumwa y’Imana Docteur Paul Gitwaza mu gitabo yanditse, “Divorce niwowe ubwawe” agaragaza ko ingo nyinshi zisenyuka kubera kutubahiriza izi nshingano. Imana yonyine niyo ibasha kureba mu mutima ikamenya impamvu itumye abantu bahangana, Mu gihe bayubashye rero nta mpamvu nimwe yatuma batabana mu rukundo.
Tugasanga icyaha aricyo gituma haba kutumvikana kw’abashakanye.
Icyakorwa ngo aya makimbirane akumirwe
Inzego zifite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage hari icyo zakora mu rwego rwo gukumira icyaha kitararaba, nko mumugoroba w’ababyeyi, dore ko abafitanye amakimbirane baba bazwi guhera mu nzego z’ibanze. Mu matorero n’amadini basengeramo bagategura amahugurwa, abashakanye bafitanye amakimbirane bagatumirwa, bagahugurwa uko babana mubwumvikane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor bwiza@com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *