Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyaraye kirashwe muri Pologne kikitirirwa u Burusiya, cyaturutse muri Ukraine.
Biden yabibwiye abakuru b’ibihugu bagenzi bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) bari kumwe i Bali muri Indonesie mu nama ya G20; ndetse n’Umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’u Burayi na Amerika (OTAN).
Reuters yatangaje ko Biden yabwiye bagenzi be ko iturika ryabaye ryatewe n’Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere.
Ejo ku wa Kabiri ni bwo abanya-Pologne babiri bapfuye, nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyari kimaze kugwa mu gace k’icyaro ka Przewodow gaherereye hafi y’umupaka wa Pologne na Ukraine.
Ni igisasu cyahise cyongera gututumbya umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya; bituma habaho iterana ry’amagambo no kwitana ba mwana.
U Burusiya bwari bwatangaje ko ibyavuzwe ko ari bwo buri inyuma y’iriya missile ari “ubushotoranyi bwa Ukraine” bugamije gutuma ibindi bihugu byinjira mu ntambara bo ubwabo bamaze amezi icyenda bahanganyemo.
Ukraine ku rundi ruhande na yo yari yahakanye yivuye inyuma ibirego byuko ari yo iri inyuma y’ibyabaye yashyizweho n’u Burusiya, ivuga ko ari “ibivugwa by’ibihimbano.”
Perezida Andrzej Duda wa Pologne mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yari yavuze ko nta gihamya ntakuka bafite ku waba yateye iriya missile.
Ati: “Nta gihamya ntakuka n’imwe dufite muri aka kanya ku wateye iyi missile […], birashoboka cyane ko ari missile yakorewe mu Burusiya, ariko ibi byose kugeza ubu biracyakorwaho iperereza.”
Mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yari yavuze ko “bidashoboka” ko missile yishe bariya banya-Pologne yarasiwe mu Burusiya.
Biden yavuze ko hari “amakuru y’ibanze ahinyuza” niba ibyabereye muri Pologne byatewe na misile yarasiwe mu Burusiya, yungamo ko adashaka kubivugaho cyane kugeza hakozwe iperereza ryimbitse.
Hagati aho Perezidansi y’u Burusiya biciye muri Dmitry Peskov usanzwe ari umuvugizi wayo, yashimye Amerika ku gisubizo yatanze ku iturika ry’iriya missile; ivuga ko kirimo ubunyamwuga.


