Bikomeje gucika :Umwiryane uri muri bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ry’ADEPR bapfa kwimurwa utumye amabanga ajya ku gasozi

Sangiza iyi nkuru

Karangwa ati:Sinshobora kuva muri Nyarugenge kubera Mutuyemeriya utazi iyo ava niyo ajya.Mutuyemeriya nawe ati:Tom niba utimuye Karangwa ngo ajye Cyangugu amabanga yose ndayashyira ku isoko ntacyo nkiramira untukisha umuntu witwaza igisirikare.Imana nitabare naho ubundi byakomeye kuko barapiganirwa kuntama z’imana.
karangwa
nkuko tubikesha ikinyamakuru impamo nuko mu itorero rya ADEPR hagati ya Mutuyemeriya Christine ushinzwe umutungo wa ADEPR ku rwego rw’igigugu ,na Pasiteri Karangwa Slyvestre uyobora Paruwase ya Nyarugenge.Amakuru akomeje kuva mu itorero rya ADEPR tugenda duhabwa na zimwe mu nshuti za Mutuyemeriya ngo yasabye umuvugizi w’ungirije Tom Rwagasana kwimura Karangwa ngo bamujyane Cyangugu,kubera ko atubaha umukuriye mu karere ka Nyarugenge ariwe Ntakirutimana Frorient.
intandaro yibyo byose ngo irava ku makimbirane akomeje kuba urudaca hagati yabo bashumba,ubu Pasiteri Karangwa avugako we ari inkotanyi y’urugamba ko atagomba gukangwa nabantu babaye kuri zabariyeri cyangwa bahunze Leta ya FPR.Karangwa ati:Mfite imidari ibili yose iri mu byiciro 2 icyambere ni cyo kubohoza igihugu. Icyakabili ni icyo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.
ibi rero nibyo Karangwa ashingiraho yiyama Mutuyemeriya akamubwirako we na Ntakirutimana badashobora kumwimura.Mutuyemeriya naweati:Karangwa ni wowe wakoreshejwe utera Pasiteri Karuranga Eduard ninawe wakoreshejwe ubeshyera Birahagwa Janvier.
Tom-Rwagasana
Andi makuru twahawe n’umwe mu bizerwa ba ADEPR ngo amakuru yandikwa kuriya mu kinyamakuru Ingenzi yaba atangwa na Karangwa kuko ari inshuti magara bakaba barabanye muri batayo imwe mu ishyamba igihe cy’urugamba.Uyu waduhaye amakuru yadusbye ko amazina ye twayagira ibanga,maze agira ati:Ubwo mu kinyamakuru Ingenzi hasohkagamo inkuru ivuga ko Karangwa ari inkotanyi y’urugamba ko atabaye kuri za bariyeri cyangwa no guhunga FPR Mutuyemeriya na Sebagabo Leonard bakoze ikinamico riteye gutya.
umuyobozi_ushinzwe_imali_n_ubukungu_muri_adepr_mutuyemaliya_christine_watanze_inka_i_muhanga
Mutuyemariya na Sebagabo bahamagaye Karangwa baramutuka baramubwira ngo igihamya cyuko ari wowe utwandikisha cyagaragaye mu kinyamakuru ingenzi.Karangwa yarabahakaniye banga kwemera,ahita abakuriraho rimwe ati:Ikibandikwaho kitaricyo nikihe mu kimbwire ?Mutuyemariya yahise asaba Karangwa kwandikira ikinyamakuru Ingenzi agisaba gukosora iyo nkuru.Nkuko twakomeje tubitangarizwa nabo bizerwa bo muri ADEPR ngo Karangwa yababwiye ko atabikora kuko nta nkuru yatanze.
Mutuyemeriya yahise ahamabara BaroreCleophas uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura byagateganyo akanaba umupasiteri wo muri ADEPR.Ibi rero byaje gukorwa ngo kuko Barore yahamagaye Karangwa ngo abandikire bategeke ingenzi gukosora.Karangwa yahakaniye Barore.Mutuyemeriya rero nawe yiyemeje guhangana na Karangwa.Tom Rwagasana nawe atinya Karangwa kuko abakangisha ijambo ry’imana kurenza kuvuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *