I Vatican ni ahantu havugwaho amayobera n’ibihuha byinshi ku bintu byaba bihishe mu ishyinguranyandiko zaho, akaba ari muri urwo rwego tugiye kubagezaho bimwe mu bintu bidasanzwe bivugwa bishobora kuba bihahishe nk’uko tubikesha urubuga Toptenz.net.
Icyemeza ko Yesu yaba yarabayeho cyangwa atabayeho

Abantu benshi bizera ko Yesu Kristo w’I Nazareti yabayeho ariko hari n’abandi batabyemera. Gusa, hari abajya bavuga ko Kiliziya Gaturika ishobora kuba ifite ibisubizo kuri ibyo bibazo byibazwa kandi ko ibyo bisubizo bishobora kuba biri mu iriryo shyinguranyandiko (Archives) ry’ibanga.

Bivugwa ko aha hashobora kuba hari ibigaragaza ibisekuru bya Yesu cyangwa ibigaragaza ko ibimuvugwaho muri Bibiliya bitigeze bibaho. Nibyo ushobora kuba wizera ko ari ukuri yabayeho cyangwa atabayeho, ariko kuba kiliziya ibika zimwe mu nyandiko zihishe ukuri mu bubiko bwayo burinzwe cyane aho nta muntu wapfa kubigeraho bishobora gutuma bamwe bibaza niba koko bemera cyangwa bahakana ko Yesu yabayeho. Bamwe bakibaza impamvu niba koko kiliziya yemera ko Yesu ari ishingiro ryayo, idashyira ku mugaragaro ibyemeza niba yarabayeho.
Igishushanyo cy’imashini idasanzwe iguruka

Iki kintu byemezwa ko Vatican ifite mu ishyinguranyandiko yayo ni igishushanyo cy’imashini iguruka cyakozwe mu kinyejana cya 18 ndetse cyagaragajwe muri Lux in Arcana, ahakusanyirizwa ibimenyetso byavuye mu ishyinguranyandiko ya Vatican mu 2012.
Ni igishushanyo bivugwa ko cyashushanyijwe n’umupadiri ukomoka muri Brazil witwa Lourenco Gusmao wari waratwawe n’ibijyanye n’indege. Mu 1709 yabaga Lisbon ubwo yakoraga igishushanyo cy’imashini y’amayobera iguruka bikaba bivugwa ko iki gishushanyo cya ‘design’ kibitse I Vatican. Iyi mashini yiswe Passarola ijya gusa nk’inyoni itandukanye n’ibindi bishushanyo by’indege zigezweho bibitse.
Byinshi kuri Illuminati

Illuminati ni umuryango w’ibanga wabayeho washinzwe mu kinyejana cya 16 bamwe bemeza ko wabayeho abandi bakabihakana, ariko ngo Vatican yaba izi byinshi bijyanye n’uyu muryango bivugwa ko ufite intego zo kwigarurira Isi ndetse ngo Vatican ikaba ibitse amabanga y’ibikorwa bitari byiza Illuminati yagiye igiramo uruhare. Hari n’abemeza ko Illuminati ishobora kuba ari yo icunga ishyinguranyandiko y’ibanga ya Vatican.
Ibimenyetso bya Papa w’umugore

Mu mateka hari umupapa w’umugore witwa Papa Joan waba warabayeho muri 855 ariko bikaba bitajya bivugwa. Bivugwa ko Joan yaba yaratorotse ubugizi bwa nabi n’ubukene abinyujije mu kwigira umugabo witwa John Anglicus (English John). Ngo yaje kumenyekana muri kiliziya azamuka mu ntera kugeza abaye Cardinal ndetse anatoranywa kuba papa.
Ngo byari ibihe bikomeye I Roma ku buryo n’abapapa benshi bagendaga bahura n’ingorane zirimo no kwicwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu idini. Ngo byari bigoye rero guhisha umugore w’umupapa mu mateka nubwo yari yarigize umugabo na cyane ko hari inyandiko zimwe zivuga ko yaba yaranatowe atwite ndetse akaza kubyara hagati mu buyobozi bwe. Inyandiko nyinshi kandi zivuga ko we n’umwana we bishwe, mu gihe abandi bavuga ko uyu yoherejwe muri gereza naho umuhungu we akaza kuba musenyeri. Gusa kuba uyu mupapa w’umugore yarabayeho cyangwa atarabayeho, byose bizwi na Vatican.
Isura nyayo ya Yesu

Kenshi hakunze kugaragazwa ko Yesu yari umuzungu, nyamara Yesu wo muri Bibiliya yabaye I Galileya, mu misozi yo mu majyaruguru ya Israel akaba isura ye ishobora kuba yari yijimye (ajya gusa nk’umwirabura) kurusha uko yari umuzungu nk’uko amashusho ye yagiye akorwa abyumvisha.
Gusa, ngo nta gushidikanya Vatican izi neza uko Yesu yasaga kuko ishobora kuba ibitse amashusho ya kera ya Yesu yakozwe n’abantu bihuriye nawe mu buzima bwa nyabwo. Ikindi cyemezwa n’uko aho kuba umuzungu Yesu nk’umuntu wavukiye mu burasirazuba bwo hagati yakabaye asa nk’abantu baho aho kuba umuzungu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Bimwe mu bintu bidasanzwe bishobora kuba bihishe i Vatican
Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma.Kuba Yezu yarakundaga Petero,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Urundi rugero,Paapa yitwa Nyirubutungane.Nyamara bible ivuga ko “nta ntungane ibaho”.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,nabyo abantu babyibazaho.Bible ivuga ko Imana yonyine ariyo Nyirubutagatifu.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.
Bimwe mu bintu bidasanzwe bishobora kuba bihishe i Vatican
Yezu a bwira Simon ati uri urutare nzubakaho kiliziya yanjye.Matayo 16:18

Mu byo muzakorera ubushakadhatsi ntimuzashyiremo kuba Yesu yarabayeho, ibyo ntaho bihiriye n’idini rya gatolika. Gatolika si yo yanditse Bibiliya, ntaho ihuriye na Bibiliya mu kubaho kwa Yesu Kristo, cyanecyane ko n’inyigisho zayo nyinshi ntaho zihuriye n’ibyo Bibiliya yigisha. Idini rya Gatolika ryahimbwe n’umwami w’abami w’Umuroma Constantin mu kinyejana cya kane. Bibiliya yanditswe n’abisiraheli, kuva mu mwaka wa 1512 mbere ya Yesu Kristo. Urumva Yesu ntaho ahuriye na Gatolika. Yesu yabayeho, Bibiliya imuvugaho byinshi n’ubuhanuzi bwinshi bwamuvuzweho ataranabaho. Mujye mwiga Bibiliya, mumenye ibyigisho zayo, ntimuzishakire ku bantu. Birababaje kubona abantu mutunze Bibiliya cg mushoborakuyibona, ariko ntimuyihe agaciro. Nta mabanga aba kuri Yesu Kristo, kumushakira ku idini rya Gatolika nta bwenge burimo; it is nosense!

NOnese Yesu ahurirahehe n’idini kiliziya gaturika? ntaho ihuriye na Yesu kuko uko YESU yagendaga ateriko kiliziya gaturika yigisha. ninyabinyoma cyane imyizerere yayo ntaho ihurira na Yesu, cyokora ushobora kuyobywa nayo na Gaturika kuko utiga Bibiliya. icyindi kandi biriya byose mwatubwiye bikwiye kubemezako kiliziya gaturika ko ataridini rya gikristo nkuko mubivuga, ntacyo Yesu yakoreye mubwihisho kandi pawulo yara tuburiyngo twirinde imirimo yumwijima. kandi ngo tuyihane muyandimagambo tuyamagane urumvako gaturika igomba kwa maganirwa kure cyane yabashaka Imana.