Bimwe mu byo wamenya ku rwego rushya rw’ingufu kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 27 Ukwakira 2020 yemeje iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Ikigo cy’ingufu z’ubumara mu Rwanda(Rwanda Atomic Energy Board).

RAEB ni Urwego rushya ruzaba rushinzwe kugenzura, kubaka ibikorwaremezo no gukora ubushakashatsi ku ngufu za nukereyeri hagendewe ku masezerano mpuzamahanga y’ingufu kirimbuzi.

Zimwe mu nsingano z’ururwego rushya mu Rwanda ni izi

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imabaraga z’Ubumara (RAEB) rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere ry’imabaraga z’ubumara mu Rwanda.

2.Uru rwego kandi ruzafasha mu guhuza urwego rw’imbaraga z’ubumara n’izindi nzego z’iterambere mu by’imbaraga hagamijwe gushyigikira gahunda y’imbaturabukungu NST2050.

3. RAEB izaba kandi inshinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yashyizweho n’urwego mpuzamahanga rugenzura imbaraga z’ubumara (CNST).

4. Nk’uko u Rwanda ari igihugu kinyamuryango cy’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga imbaraga kirimbuzi, RAEB izaba ihuza ibikorwa by’ingufu z’umumara mu Rwanda n’amabwiriza azigenga ku ruhando mpuzamahanga.

5. RAEB ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ingufu z’ubumara zikoreshwa mu buhinzi, ubuzima , gukora imiti, mu nganda, kubungabunga ibidukikije , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mu rwego rw’ubuhinzi

-RAEB izashyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’ubuhinzi bukoresheje ingufu z’imirasire y’izuba.

– RAEB izaba ifite inshingao zo gukoreshe ingufu z’ubumara mu guhangana n’ibyonyi bibangamira umusaruro w’ubuhinzi.

– RAEB izaba ishinzwe kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo , yifashishije ubuhanga mu gufumbira no guhangana n’ibigabanya umusaruro.

Mu rwego rw’ubuzima

Mu rwego rw’ubuzima , Urwego rw’imbaraga z’Ubumara rufite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’izi mbaraga mu kuvura zimwe mu ndwra zananiranye, nka Kanseri.

Mu rwego rw’Ingufu

Mu rwego rw’ingufu, RAEB izakoresha imbaraga kirimbuzi mu gongera umubare w’ibicanwa n’amashanyarazi aturuka ku mbaraga z’ubumara, hagamijwe kwirinda ibyahumanya ikirere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *