Amakuru akomeje gucicikana ko urupfu rw’Uwayoboraga Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Louis Baziga, rufite aho ruhuriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Louis Baziga yishwe n’abantu bataramenyekana ahitwa Matola mu Mujyi wa Maputo ubwo yari mu modoka.
Amakuru afitwe na KT Press avuga ko uyu mugabo yaba yari atakirebwa neza n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bitewe n’uko yari yaragandukiriye ubutegetsi.
Baziga wari usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi birimo farumasi,super market (amasoko) yanze sitati y’ubuhunzi ahubwo agatangira gukorana na Leta yari asanzwe yarahunze.
Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye uri gukurikirana iby’uru rupfu yagize ati “ Twaje kumenya ko Diaspora nyarwanda muri Mozambique yari irimo ibibazo. Bamwe bashyigikye gahunda za Leta, abandi bazirwanya .”
Undi munyamakuru yavuze ko hari abarwanya Leta bari muri Mozambique bigize nk’impunzi.
Ati “ Twamenye ko benshi muri aba ari abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, abandi bakaba ari abashyigikiye FDLR.”
Avuga ko atari ibanga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bahanganye n’ababushyigikiye baba muri Mozambique.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe avuga ko ibivugwa n’aba banyamakuru bshoboka bitewe n’uko Baziga atari ubwa mbere haria abantu bashatse kumuhitana. Avuga ko nyakwigendera yajyaga yakira ubutumwa bumutera ubwoba.
Ati “ Abarwanya Leta ntibari bishimiye icyemezo cya Baziga cyo kwitandukanya na bo. Kuba yarasubiye mu Rwanda agashyira ku murongo ibyangombwa by’ubwenegihugu cye ndetse no kwiyambura sitati y’ubuhunzi.”
Amb. Nikobisanzwe avuga ko kubera uburyo Baziga yari azi ko ahigwa, yari yarasabye ko yashyingurwa mu Rwanda.
N’ubwo aba bavuga ibi byose, Mozambique ntirashyira hanze ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Baziga.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Hagati aho Abanyarwanda baba muri Mozambique baravuga ko hari urwicyekwe hagati yabo cyane ko ngo utamenya umwanzi n’umukunzi.


