Imwe mu ntandaro y’umubano mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda ni igerageza ryo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi ryabaye tariki ya 13 Gicurasi 2015.
Nyuma y’icyo gihe u Burundi bwavuze ko bamwe mu bagerageje guhirika Nkurunziza, barangajwe imbere na Gen. Maj. Godefroid Niyombare, bahungiye mu Rwanda ndetse bunasaba ko rwababushyikiriza, bagakurikiranwa n’ubutabera bwabwo.

Gen. Maj. Niyombare wayoboye iri hirika ari ku isonga mu bashakishwa n’u Burundi
U Rwanda rwabanje guhakana ko rubacumbikiye gusa Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia mu kiganiro yagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 24 Ugushyingo 2020, yahishuye ko rwaba rwarabyemeye.
Huang Xia yabwiye Ndayishimiye ko Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yamubwiye ko “u Rwanda rufite ubushake bwo kohereza abakekwa ariko binyuze ku rwego rubifitiye ububasha (mécanisme) cyangwa igihugu cy’umuhuza (pays médiateur).”
Inzitizi ku gikorwa cyo kubohereza zisa n’iziyongera
Inzitizi ya mbere yagaragaye ni uko Perezida Ndayishimiye atumvikanye na Huang Xia ku ngingo y’uko byaca ku rwego cyangwa igihugu cy’umuhuza kugira ngo u Burundi bubone abakekwaho guhirika Nkurunziza ku butegetsi, ngo “kuko ibihugu byombi byegeranye kandi abaturage babyo bavuga indimi zijya gusa.”
Iyi nzitizi yagombaga kwigwaho n’impande zombi mu nama yari guhuza Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston na mugenzi we w’u Burundi, bitarenze mu Kuboza 2020 ndetse byaranashobokaga ko yanabonerwa igisubizo ariko inama ntabwo yigeze iba.
Indi nzitizi yabonetse mu gihe hari hagitegerejwe niba u Rwanda ruzoherereza aba bakekwa, ni uko mu ntangiriro za Gashyantare 2021 Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwabaciriye urubanza badahari, ndetse rukanabakatira igifungo cya burundu.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burundi cyerekanye ko iki gihugu cyaba cyaratakaje icyizere cy’uko cyabona aba bakekwaho guhirika Pierre Nkurunziza, ubutabera bwacyo bukabacira urubanza.
Iki cyemezo kandi bigaragara ko cyaba cyaratandukiriye icyifuzo Huang Xia yahaye Perezida Ndayishimiye cy’uko mu gihe u Rwanda rwaba rwemeye kohereza aba bakekwa, u Burundi bwabaha ubutabera butabogamye.
Ntabwo cyishimiwe kandi na bamwe muri aba bakekwa barimo Onesme Nduwimana na Bob Rugurika. Nduwimana yabwiye BBC ko uru rubanza ari “ingingo za politiki zifatwa n’itsinda ry’abantu bategeka abacamanza gushyiraho umukono”, Rugurika avuga ko “rugaragaza kuburizamo kw’ikintu cyose gishaka gufungura urubuga mu Burundi.”
Abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi ni 34 barimo abasirikare bakuru umunani (8), abapolisi, abanyapolitiki ndetse n’abanyamakuru, gusa ntibizwi niba bose bari mu Rwanda.
Bigaragara ko bishoboka ko izi nzitizi mu gihe zidashakiwe ibisubizo (binyuze mu biganiro) zizakomeza gukereza igikorwa cyo kubohereza mu Burundi cyangwa se zitume kitabaho. Ni ukubihanga amaso.
Reba urutonde rwose hano https://bwiza.com/?Urutonde-rw-abashakishwa-bashinjwa-kugerageza-guhirika-ubutegetsi-bwa
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


