Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju, yatangaje ko ibibazo bishingiye ku miyoborere byari bimaze igihe mu kipe ya Rayon Sports byarabuze uwabikemura bigomba kuba byakemutse mu gihe kitarenze ukwezi.

Ni nyuma y’uko Minisports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB n’impande zidacana uwaka muri Rayon Sports bicaranye, bagasesengura ibibazo bivugwa muri iriya kipe.

Minisitiri Munyangaju ubwo yabazwaga na Radiyo Rwanda igihe ibibazo bya Rayon Sports bigomba kuba byakemukiye, yijeje abafana bayo ko ibibazo biri mu kipe yabo bigomba kuba byakemutse mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi bigakemurwa mu buryo budakurikije amarangamutima.

Ati: “Sinavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ejo, ariko mu nzira ya vuba bitarenze ukwezi icyo kibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye, tuzaba twamaze no kubigeza ku banyamuryango no ku bakunzi ba Rayon Sports.”

Abajijwe buryo ki nka Minisports bateganya gukemura ibyo bibazo, Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko bizakemuka mu buryo bukurikije amategeko.

Ati: “Ikibazo cya Rayon Sports ni ikibazo kiduhangayikishije natwe nka Minisiteri, ni ikibazo gihangayikishije inzego bireba ariko nababwira ko ikibazo kizakemuka mu buryo bwubahirije amategeko, rwose turabibemerera kandi turabibizeza. Ntabwo icyo kibazo kizigera gikemuka mu buryo bwubahirije amarangamutima.”

Minisitiri wa Siporo yibukije abasportif ko kugira ngo Siporo Nyarwanda ibeho kinyamwuga inatere imbere, abayirimo bakwiye kumenya ko bagomba kubakira ku kubahiriza amategeko, gukora kinyamwuga no kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

  2. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

  3. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

  4. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

  5. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

  6. Bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye_Minisitiri Munyangaju
    Kare kose mwari muri he nyakubahwa minister?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *