Bizimana Yannick usigaye atyaye yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC

Sangiza iyi nkuru

APR FC kuri uyu wa Kane ibifashijwemo n’abarimo rutahizamu Bizimana Yannick, yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo.

Wari umukino wa cyenda wa gicuti APR FC yakinaga, mu rwego rwo kwitegura Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya bazahurira mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 27 Ugushyingo, uwo kwishyura ubere i Nairobi nyuma y’icyumweru kimwe.

Mu rwego rwo kwitegura Gor Mahia, APR FC yakinnye umukino wa gicuti na Bugesera wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, iwutsinda ku bitego 3-0.

Rutahizamu Bizimana Yannick yatsinzemo ibitego bibiri, yuzuza ibitego bine amaze gutsindira iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mikino itatu yikurikiranya.

Ikindi gitego cyatsinzwe na rutahizamu Danny Usengimana.

Umukino wo kuri uyu wa Kane wagaragayemo abarimo Manishimwe Djabel, na Mutsinzi Ange bari bamaze iminsi mu butumwa bw’ikipe y’igihugu; mu gihe abarimo Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques bari babanje mu kibuga Amavubi akina na Cap-Vert batagaragaye muri uyu mukino.

Mu byumweru bitandatu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 n’ubanza yatsinzemo Rutsiro 1-0, yatsinze Sunrise FC 2-1 na Etincelles 1-0. Imikino itatu yanganyije harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse n’uwa kabiri yakinnye na Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *