BNR yasobanuye imvano y’ifungwa rya Forex Bureau zigera kuri esheshatu

Sangiza iyi nkuru

Banki nkuru y’Igihugu, BNR yasobanuye impamvu yafunze Forex Bureau zafunzwe mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa ko amadolari ngo yabuze nyamara BNR yo ikavuga ko ahubwo aribwo aboneka ugereranyije n’amezi atambutse.

Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa.Abayacuruza na bo bashimangira ko nta madolari ari ku isoko

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko hafashwe umwanzuro wo gufunga izo Forex Bureau kuko abazikoreramo banze gutanga amadorari nkana bagamije ko agaciro kayo kazamuka bityo bagahenda abaturage.

Avuga ko amadorari muri rusange atabuze ahubwo ko abayakenera ari benshi ku isoko.
Ati: “Ayo makuru si yo rwose. Ntabwo Amadolari yabuze burundu ku isoko ku buryo uwayakenera atayabona. Ahubwo kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abakeneye Amadolari bariyongereye gusa ntibikuraho ko abakora ubwo bucuruzi bakomeza gukora.”

Guverineri avuga ko Abavuga ko yabuze burundu babeshya kuko iyo hasuzumwe buri cyumweru hacuruzwa miliyoni 10 z’Amadolari.Kugeza ubu ahubwo ngo yarabonetse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ashize nka Kamena na Nyakanga.

Ku bivugwa ko ngo hari forex zafunzwe ,Guverineri Rwangombwa avuga ko cyumweru gishize hakozwe ubugenzuzi, maze abakozi ba BNR bagana Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko batangazwa n’uko bayabimye nyamara bayafite, nyamara haza abandi nyuma bakayabaha.

Kugeza ubu forex 6 zarafunzwe mu cyumweru kimwe izindi zirenga 10 zirafungwa zihabwa ibihano birimo no gucibwa amande .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *