Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, Abanyarwanda baratangira gukoresha uburyo bushya bwo kohereza amafaranga hagati ya banki n’ibigo by’imari bitandukanaye binyuze ku rubuga rwa Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), bugamije koroshya no kwihutisha serivisi z’imari.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, hagaragazwa ko ubu buryo buzafasha abakiriya bohereza amafaranga hagati y’ibigo by’imari mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buboneye, ndetse bukagabanya igihe byafataga kugira ngo amafaranga agere ku wayohererejwe.
BNR ivuga ko eKash yashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no koroshya uburyo Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari. Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha kongera ikoreshwa ry’ubwishyu bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo ikagabanya ikoreshwa ry’amafaranga afatika.
Guhera ku wa 14 Nyakanga, abakiriya bazashobora: Kohereza amafaranga hagati ya konti za banki zitandukanye. Kohereza amafaranga ava kuri konti ya banki ajya kuri konti yo muri telefone ngendanwa (Mobile Money). Kohereza amafaranga ava kuri konti yo muri telefone ngendanwa ajya kuri konti ya banki. Kohereza amafaranga hagati ya konti zo muri telefone ngendanwa z’ibigo bitandukanye.
BNR ivuga ko ibi bikorwa byose bizajya bikorwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse, hatabayeho inzitizi zaterwaga no kuba konti ziri mu bigo by’imari bitandukanye.
Nk’uko byatangajwe na BNR, umukiriya ashobora kohereza amafaranga atarenze miliyoni 10 Frw (10,000,000 Frw) ku munsi binyuze muri eKash.
Ku birebana n’ibigo by’imari bishobora gushyiraho umubare ntarengwa ku giciro cy’ubwishyu bw’ibikorwa, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 Frw (20,000,000 Frw) ni yo ntarengwa ashobora kwemererwa ku gikorwa kimwe, ariko buri kigo kizakomeza kugira amabwiriza yacyo hashingiwe ku mikorere n’igenzura ry’ingaruka.
Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika igihe bakoresha izi serivisi, bakagenzura neza amakuru y’uyoherezwaho mbere yo kwemeza igikorwa.
Yanaboneyeho kwibutsa ko abakoresha batagomba gusangira amakuru y’ibanga arimo imibare y’ibanga (PIN), ijambo ry’ibanga cyangwa kode z’umutekano (OTP), kandi ko bibaye ngombwa bagahita babimenyesha ikigo cy’imari bakorana na cyo mu gihe babonye ibikorwa bakekaho uburiganya.
BNR yavuze ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ikanafatanya n’amabanki ndetse n’abatanga serivisi z’imari hagamijwe ko abaturage babona serivisi zihuse, zizewe kandi zinoze.


