Bobi Wine yarize mu rukiko ubwo yahanagurwagaho icyaha kimwe- REBA VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yarize mu rukiko nyuma yo guhanagurwaho n’urukiko icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko yashinjwaga.

Ubwo yagezwaga mu rukiko rwa gisirikare rwa Gulu, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, nibwo yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, asigarana icyaha kimwe cy’ubugambanyi.

Uyu muhanzi w’Umudepite, wagaragaraga nk’ufite intege nke mu rukiko, yaje mu rukiko arizwe cyane, agenda yicumba imbago ndetse binagaragara ko afite intege nke cyane. Yasutse amarira ubwo urukiko rwari rumuhanaguyeho icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.

Iburanisha ryari riyobowe na Lt. Gen. Gutti, ryanzuwe ko Bobi Wine arekurwa akajyanwa mu bitaro we yishakiye mu gihugu, rukazaba arirwo ruzishyura ubwo buvuzi azahabwa kugera ku itariki ya 30 Kanama 2018.

Televiziyo NTV yakurikiranye iby’uru rubanza, itangaza ko ubwo Bobi Wine yari ageze hanze y’urukiko yahise yongera gutabwa muri yombi, akaba agomba gukurikiranwa n’urukiko rwa gisivile.

Bobi Wine yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu gace ka Arua, imyigaragambyo yanatambamiye Perezida Museveni kugera aho imodoka ye iterwa amabuye.

Muri iyo myigaragambyo, umushoferi wa Bobi Wine yaraharasiwe ahita yitaba Imana. Bobi Wine wahise atabwa muri yombi n’abandi batavuga rumwe na Leta, byagiye bitangazwa ko yakorewe iyicarubozo rikomeye ariko Leta ya Uganda ikaba yaragiye ibihakana yivuye inyuma.

 

Bobi 1
Ubwo Bobi Wine yasohokaga mu rukiko yicumba imbago
YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *