Bomboribombori muri ADEPR, imishahara ihabwa abitwa abakozi b’Imana ishobora guteza umwiryane

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe n’ubundi hari hamaze iminsi havugwa ibibazo bya hato na hato mu itorero ry’abapantekote mu Rwanda (ADEPR), ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi baryo bikagera n’aho bandikira umukuru w’igihugu bamusaba kubafasha gukemura ibibazo, kuri ubu bamwe mu bashumba binubiye ishyirwaho ry’imishahara benshi basesenguramo ko ishobora kuzabyara umwiryane ko kugwa kwa bamwe.
N’ubwo ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko bwashyizeho imishahara ingana ku bayobozi bari ku rwego rumwe, bamwe bavuga ko ibyo bidakwiye ndetse ko amafaranga bagenewe adahagije bitewe n’aho bayobora, n’imibereho yaho.
Umushumba wabaga ari muri paruwasi ikennye yahembwaga make naho uri mu iyinjiza menshi nawe agahembwa agatubutse, aho hashyiriweho imishahara imwe yatangiranye na Mutarama uyu mwaka, benshi barayinubira. Ibyo ku bakiristo bakabifata nk’aho bishobora guteza umwiryane ndetse bikanagusha benshi.
Bamwe mu bakiristo biri torero baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko ibi bishobora kuberera imbuto mbi, ati:”icyo dusenga ni Imana ariko ikibazo mfite ni iki, pasiteri azaba yijujuta akwerere mbuto ki? Babyishe mbere…gusa impungege zacu ni uko bishobora kugusha benshi”.
Ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko iyi mishahara yashyizweho ije gukemura ibibazo, gusa ku rundi ruhande rw’abayoboke b’iri torero bagahamya ko ahubwo iyo mishahara izateza ibibazo birimo no kugwa kwabo n’abashumba babo nk’uko byatangajwe haruguru, ati: “Babyishe mbere”; bivugwa ko hari abahembwaga akayabo ubu bakaba bahembwa mbarwa.

Tom
Rev. Pasiteri Rwagasana Tom

Umuvugizi w’iri torero wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero, Rev. Pasiteri Rwagasana Tom, yagize ati: “ byunguye byinshi n’ubwo hari bamwe batabyishimiye, byaciye ingeso ya ruswa no guhakwa,…”.
Ibi ni ibyo yatangaje ubwo yari mu muhango wo kwimika abakozi b’Imana muri Paruwasi ya Muraza mu karere ka Nyamasheke, avuga ko uku kuringaniza imishahara byateguwe igihe kirekire, ko bizagabanya imvugo yitwa “Agaparuwasi keza”, ushyizwe muri paruwasi ikize cyane ntashake kuyivamo, ushyizwe mu ikennye cyane agahorana ishyari ridashira, nk’uko byatangajwe na Imvaho nshya.
Umwe mu bashumba (umukozi w’Imana) utarifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara arijujutira imishahara muri aya magambo:“Twe tumaze igihe baratubangamiye rwose.Nkanjye nahembwaga arenze 200.000 none banshyize ku mafaranga 101.000. Ubwo se azantunga n’umuryango wanjye, nzarivamo se, nzaka pansiyo y’imburagihe cyangwa?”
Iyi nkubiri y’imishahara itavugwaho rumwe n’abo yagenewe ije mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi atangajwe ko hari abapasitoro 11 bo mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahagaritse akazi kabo k’ubupasiteri bavuga ko bahunze Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR, Tom Rwagasana bavuga ko abatoteza.
Aba bapasiteri bakaba bavuga ko batazatanga imisanzu basabwa na Past Tom Rwagasana kuko icyo ijya gukoreshwa kidasobanutse bagakeka ko amafaranga yabo yaba anyerezwa.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ingenzi, ngo Nyuma y’aho bafatiye icyemezo ngo batangiye kubwirwa n’abantu batandukanye bavugaga ko Past Tom Rwagasana azabagirira nabi.
Mu gushaka kunyomoza aya makuru, ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko abo bapasiteri 11 batahunze Tom Rwagasana nk’uko byatangazwaga ahubwo ko basabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yakurikiranaga iyi nkuru, yabasabye (abayobozi muri ADEPR) kuzana byibura ibaruwa imwe y’umupasiteri wanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru muri aba 11 bivugwa ko bahunze Tom, umunyamakuru yategereje iyo baruwa amaso yaheze mu kirere mu gihe bavugaga ko bayimugezaho mu gihe gito.
Ibi bibazo byose kandi bikomeje kugaragara muri ADEPR biza bisanga ibivugwa n Itorero EPEMR rigizwe ahanini n’abakristo bahoze basengera muri ADEPR nyuma bakayivamo nyuma y’aho Rev Usabwimana Samuel aviriye ku buyobozi, kugeza ubu rikomeje gushinja ubuyobozi bwa ADEPR ubugambanyi mu kuyibuza gusenga. EPEMR ikaba yarandikiye Perezida Kagame kugirango ayirenganure.
Mu gihe inkuru nyinshi zitandukanye zikomeje gucicikana mu binyamakuru rimwe na rimwe zivuga amafuti ya bamwe mu bayobozi ba ADEPR bo banyomoza bavuga ko ari ibinyoma, benshi bakomeje kwibaza aho iri torero ryaba rigana nk’itorero ry’Imana, ese bwaba ari ubuyobozi bubi?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *