Bosenibamwe yambaye bote z'ubururu

Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Bosenibamwe Aimé wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS (National Rehabilitation Service) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi, azize uburwayi.

Bosenibamwe yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2009 kugeza mu Kwakira 2016, umwanya yari yaragiyeho asimbuye Boniface Rucagu.

Tariki ya 30 Kamena 2017, ni bwo yahawe inshingano zo kuyobora NRS nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye uwo munsi, iyoboye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Bosenibamwe yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ikoranabuhanga mu buhinzi (Sciences-Agronomiques) yakuye muri Kaminuza ya Kisangani muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Bosenibamwe Aimé yavukiye mu cyahoze ari Prefecture ya Gisenyi (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama) tariki ya 27 Ugushyingo 1968. Yashakanye na Gloriose Sifa, babyaranye abana batanu.

Urwibutso rwo kwicisha bugufi no gukorana imbaraga umurimo yerekezagaho amaboko

Akiri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe yagaragaraga nk’umugabo w’ingufu, abera abaturage icyitegererezo. Mu bikorwa bitandukanye nko mu miganda, yacaga bugufi agafatanya n’abaturage.

Bosenibamwe yambaye bote z'ubururu
Bosenibamwe yambaye bote z’ubururu
Bosenibamwe (imbere) afatanyije n'abaturage gutwara igiti
Bosenibamwe (imbere) afatanyije n’abaturage gutwara igiti
Ku muganda yikoreye ibuye
Ku muganda yikoreye ibuye

guverineri_b8896-8a979.jpg

bosenibamwe_1137-bebbf.jpg

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana
    Nawe azize Diabetes.Ni nayo yishe Prof.Nkusi Laurent ejobundi.Twihanganishije umuryango wa Bosenibamwe Aime.Twamukundaga turi benshi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

      Umve sha nkwihanize ubwanyuma. Witwa Hitimana ntabwo witwa hitimana.

        ????????????????????uli akabwa???? ubwose hitimana Hitimana biratandukanye koko cg uba ushaka ku drange

      2. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana

  3. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana
    Ese buriya uwo Hitimana yagiye atanga igitekerezo kijyanye n ibyo asomye! Ibyo by’ ivugabutumwa bitanafite aho bihuriye na article abizana hano ate, yasanze ariho yakorera ivugabutumwa? Niba atari umuyehova ni umutampera. Niba ari umuvugabutumwa Koko ni avuge uwari we n aho aherereye tuziganire ku by ubugingo.

  4. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana
    Ese buriya uwo Hitimana yagiye atanga igitekerezo kijyanye n ibyo asomye! Ibyo by’ ivugabutumwa bitanafite aho bihuriye na article abizana hano ate, yasanze ariho yakorera ivugabutumwa? Niba atari umuyehova ni umutampera. Niba ari umuvugabutumwa Koko ni avuge uwari we n aho aherereye tuziganire ku by ubugingo.

  5. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana
    Imana imwakire mubayo yagaragaje imbaraga mumiyoborereye asize urugero rwiza

  6. Bosenibamwe Aimé wari uyoboye NRS yitabye Imana
    Imana imwakire mubayo yagaragaje imbaraga mumiyoborereye asize urugero rwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *