Brazil: Abasaga 56 basize ubuzima mu mirwano yabereye muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Abantu basaga 56 basize ubuzima mirwano y’iminsi 2 yabereye muri gereza iherereye mu gace ka Amazonas muri leta ya brazil, inzego z’umutekano zikaba zivuga ko iyi mirwano yatewe n’udutsiko 2 tw’imfungwa zo muri iriya gereza twarwanye .
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, ngo isinda rimwe ry’abanyururu basabitswe n’ibiyobyabwenge ryateye irindi rishaka kurihirika ku buyobozi bwa gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mirwano itari yoroshye yafashe hafi amasaha 17 guhera ku cyumweru ku itariki ya mbere Mutarama 2017, yifashishijwemo ibyuma kuko umubare muni iw’abapfuye bacibwaga amajosi , ibindi bikoresho byica urw’urubozo ndetse no gutwikana.
Umubare w’abantu batari bacye bicaye inyuma y’uruzitiro bategereje kumva ko bene wabo nabo baguye muri iyo mirwano, uretse ko ngo hari n’abatabasha kumenyekana kuko imibiri yabo yangiritse bikabije.
Sergio Fontes, umwe mu bashinzwe umutekano muri kariya gace. Avuga ko imirambo ikomeje gutorwagurwa aho imwe banayisanga hejuru y’inzu, abenshi mu bibanzweho mu kwicwa bakaba ari abakomoka mu mujyi wa Sao Paulo aho umukuru w’ibyo birara akomoka by’abanyururu.
Umuyobozi w’aka gace akomeza avuga ko imirwano nk’iyi ari ubwa mbere ibaye kuva mu binyejana byashize. Yanavuze ko ubwo iyi miryango yajyaga gutangira, itsinda rimwe ry’abagororwa ryabanje gufungirana abacugagereza bagera kuri 12 kugira ngo hataza kugira ubitambika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’aka gace yanavuze ko ibi bikorwa by’imyigaragambyo bahitanye ubuzima bwa benshi ari igipimo umuntu yafatiraho areba aho ibiyobyabwenge bigeze muri kiriya gihugu n’ubwo n’ahandi bihari.
Uretse abantu 56 bamaze kubarurwa ko baguye muri iyi mirwano, abandi bataratangazwa umubare baburiwe irengero harimo n’ababshije gutoroka, mu gihe abandi batagira ingano bakomeretse bikabije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *