Bwiza

Brazil: Borsonalo wahoze ari perezida yajyanwe mu bitaro arembye

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 22 Ugushyingo 2026 saa 10:22
Brazil: Borsonalo wahoze ari perezida yajyanwe mu bitaro arembye

‎Uwahoze ari Perezida wa Brasil, Jair Bolsonalo, yajyanywe mu bitaro afite ububabare bukabije mu nda, aherekejwe n'abasirikare bamurinda aho afungiwe mu rugo rwe.
‎
Jair Bolsonaro, yinjijwe mu gice cy'indembe cy'ibitaro afite uburibwe bukabije mu mara, nk’uko ibitaro bivura uwahoze ari perezida, wahamijwe icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi, byabitangaje kuwa Gatandatu.
‎
‎Yajyanywe mu bitaro bya DF Star Hospital Asa Sul, biherereye muri Brasília, umurwa mukuru wa Brasil, aherekejwe na 'military police'.
‎
‎Bolsonalo aracyari mu bitaro, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga. Abaganga ntibahakanye ko ashobora kongera kubagwa. 
‎
‎Ibitaro byavuze mu kinyamakuru cyabyo ko Bolsonaro “afite ubwenge, azi ibyo arimo, yitonze kandi ahumeka ku buryo busanzwe”. Abaganga bashyize umuyoboro mu nda ye hagamijwe kumufasha kubona intungamubiri, kandi bongeraho ko nta gihe kiragenwa cyo kumusezerera ngo ave mu bitaro.
‎
‎Carlos, umuhungu wa Bolsonaro akaba n’umusenateri watowe, yavuze ko se yamaze ijoro aruka kandi afite ububabare bukabije.  Yanditse kuri urubuga rwa X agira ati: “Ntabwo ndi umuganga, ariko sinigeze mbona ameze gutya.”
‎
‎Ibi byatumye hatangira gukekwa ko se ashobora gukenera kubagwa nanone , bikaba byaba ari ku nshuro ya cumi mu gihe kitageze ku myaka umunani. 
‎
‎Uyu wahoze ari perezida, ufungiwe mu rugo kuri ubu, yagize ikibazo cy’ubuzima, bituma hasabwa ko asuzumwa n’abaganga nk'uko byatangajwe na military police imucunga. Umuganga yagiye kureba Bolsonaro aho atuye, maze yemeza ko akeneye kujyanwa kwa muganga.
‎
‎Bolsonaro yahamwe n'icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo kugerageza kugumaho nubwo yari yatsinzwe mu matora ya perezida yo mu 2022 na Luiz Inácio Lula da Silva wari umukandida bahanganye. Yahakanye ibyo byaha,
‎
Uwahoze ari perezida yabazwe inshuro nyinshi kandi akeneye kuvurwa kenshi mu kubera ibibazo by'ubuzima bifitanye isano n'icyuma yatewe mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora yo mu 2018.
‎
‎Bolsonaro ubu arimo gukora igihano cy'igifungo cy'imyaka 27 n'amezi atatu afungiwe mu rugo, nk'uko byemejwe n'umucamanza w'Urukiko rw'Ikirenga, Alexandre de Moraes, muri Werurwe.
‎
‎Ubuzima bwe ariko buri kugenda burushaho kuba bubi umunsi ku wundi kubera kutabasha kugenda n'icyo yita iyicarubozo ryo mu mutwe akorerwa na leta nk'uko byatangajwe n'umuhungu we, Carlos Bolsonaro.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.