Umuririmbyikazi Miley Cyrus w'imyaka 33 y'amavuko, yashakanye na Maxx Morando, bamaze imyaka ine bari mu rukundo, mu muhango wabereye i Palm Springs muri California.
Amafoto y’ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu agaragaza ko umuhango wabereye iruhande rwa pisine, aho aba bombi bari bahagaze munsi y’imitako y’indabyo z’umweru.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy'inkuru z'imyidagaduro, ‘Entertainment Tonight’, nyina w’uyu muhanzikazi, Tish Cyrus, hamwe na murumuna we, Noah Cyrus, bari bitabiriye uwo muhango.

Miley Cyrus, umaze kwegukana igihembo cya Grammy Awards inshuro eshatu kandi wari wambaye ikanzu y’umweru muri ubwo bukwe, yari yemeje ko yambitswe impeta n’uyu musore w’imyaka 28, w'umukaraza w'ingoma, mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Amerika yitwa ‘Good Morning America’, umwaka ushize.

