Brig Gen Andrew Nyamvumba muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Brig Gen Andrew Nyamvumba ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda, ku wa Kabiri yari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yitabiriye inama yahuje abayobozi b’Ingabo za EAC ziri muri Congo (EACRF).

Ni inama yasuzumirwagamo umusaruro Ingabo za EAC zimaze gutanga, kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo zoherezwaga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Brig Gen Nyamvumba yagaragaye muri iyi nama, nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka RDC yari yirukanye ku butaka bwayo ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda babaga muri ‘état major’ ya EACRF.

Ni icyemezo Congo yafashe nyuma y’igihe yari imaze ishinja Igisirikare cy’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana.

Muri iyi nama y’i Goma yayobowe na Général- Major Sibomana Ignace wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, Ingabo za EAC zagaragaje uko umutekano wifashe mu duce zigenzura.

Umugaba Mukuru w’izi ngabo, Maj Gen Alphaxard MUTHURI KIUGU, yashimye akazi gakomeye zimaze gukora kuva zoherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mwaka ushize.

Uyu musirikare kandi yagaragaje aho imirimo yo gutunganya Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo igeze mbere y’uko gihurizwamo abarwanyi ba M23.

Uyu mutwe umaze igihe utangaza ko utazigera wemera ko abarwanyi bawo bahurizwa i Rumangabo mbere yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe, keretse Leta y’i Kinshasa yemeye ko bicarana ku meza bagakemura ibibazo bafitanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *