20260710_072757_copy_1000x666

Brigade ya RDF yasoje imyitozo yo ku rwego rwisumbuye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Brigade ya 507 y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka,  yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.

Umuhango wo kuyasoza wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n’imyitwarire myiza  bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo.

Yabashishikarije gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z’umubiri, iz’umutima n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by’umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n’abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.

2026 07 10 07 30

2026 07 10 07 30

2026 07 10 07 30

2026 07 10 07 30

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply