2025-12-22_20-23-21_2_copy_1000x670

Brigade y’abasirikare ba RDF yasoje imyitozo ityaye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Brigade y’Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), igizwe na ofisiye ndetse n’ abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare.

Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.

Ibirori byo gusoza amahugurwa  byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa, habayeho imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi n’ubushobozi abasirikare bungutse.

Ni imyitozo yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga umutekano.

Gen. Mubarakh Muganga yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa, abasaba gukomeza kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.

Yabakanguriye kandi gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF, cyane cyane ikinyabupfura, yavuze ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro zubakiyeho.

Ati: “Ikinyabupfura nicyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.

Mu byo abasirikare basoje imyitozo bahuguwemo harimo kurwanira ku butaka
Abasirikare ba RDF mu byo batojwe harimo kugendera ku migozi
Kwifashisha indege za kajugujugu mu gihe cy’urugamba biri mu byo batojwe
Gen. Mubarakh Muganga yibukije abasirikare bari bamaze amezi ane bahugurwa ko ikinyabupfura ari ishingiro rya byose

Soma Izindi Nkuru