Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki Nyarwanda nka ‘Bruce Melodie’, yatangaje ko yamaze gutandukana na Kabanda Jean de Dieu wari umaze imyaka itanu ari umujyanama we mu muziki (Manager).
Bruce Melodie yemeje Aya makuru mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri, arinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu muririmbyi yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari Manager we mu rwego rwo kwagura umuziki we by’umwihariko mu ruhando mpuzamahanga, ahitamo gukorana n’umujyanama mushya ari we Ndayisaba Lee uzwi cyane muri Cloud9 Entertainment.
Uyu muhanzi yaboneyeho kwibutsa itangazamakuru ko Kabanda Jean De Dieu bari bamaze igihe bakorana, agiye kuba ahugiye mu mirimo ya Isibo TV bafatanyije.
Ndayisaba Lee ugiye kuba umujyanama mushya wa Bruce Melodie asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi wa Clouds Tv Rwanda, ishami rya Clouds media, ikinyamakuru gikomeye by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu ni umwe mu bari bayoboye irushanwa rya East African Got Talents, akaba yaragize uruhare mu itegurwa ry’ibitaramo nka Beer Fest birimo icyabereye i Rugende cyatumiwemo Wizkid n’ibindi bitaramo bikomeye.
Uyu mugabo azwiho kuba ari umwe mu banyarwanda babashije kwinjira mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku Isi, ku buryo habayeho imikoranire myiza nta kabuza hari byinshi yakungura Bruce Melodie.
Kabanda Jean De Dieu wari umaze imyaka itanu akorana na Bruce Melodie, yamufashije cyane mu bihe byari bikomeye. Uyu mugabo yafashe uyu muhanzi mu bihe yari amaze gutandukana na Super Level, yagerageje gukorana na we mu bikorwa binyuranye byose byagize uruhare mu iterambere rya Bruce Melodie.


