Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘Bruce Melodie’, kuri uyu wa Gatatu yasinye amasezerano azamwinjiriza miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri murandasi.
Ni amafaranga bazamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri.
Bruce Melodie azafasha iyi sosiyete mu bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi na bo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.
Impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’ibiganiro zari zimazemo amezi atandatu.
Shikama Dioscore watangije Food Bundle, yabwiye itangazamakuru ko basinyanye na Bruce Melodie ariya masezerano mu rwego rwo gukora amareka y’ibitamenyerewe mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.
Yavuze ko amasezerano basinyanye n’uriya muhanzi atari “ibintu by’ibihuha”, ko ahuhwo ari impamo.
Bruce Melodie nyuma yo kuyashyiraho umukono yagize ati: ” Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza.”
Sosiyete ya Food Bundle isanzwe ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko, hanyuma ibiribwa byabo bikagurwa hifashishijwe Internet.
Iyi sosiyete mu busanzwr ikorana n’abahinzi 2000, gusa ikaba ifite intego y’uko umubare w’abakorana na yo wagera ku bantu 200,000 ibifashijwemo na Bruce Melodie.
Bifuza kandi ko Bruce Melodie azafasha nibura bakajya babona abaguzi 10 000 ku munsi.
Amasezerano Bruce Melodie yasinye uyu munsi yiyongereye ku yandi yasinyanye na Kigali Arena ku wa 04 Gicurasi 2021, yo afite agaciro ka Frw miliyoni 150.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


