Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga imvano yo gukozanyaho hagati ye n’umunyamakuru uherutse kumugarukaho.
Mu minsi ishize nibwo Bruce Melodie yakoreye igitaramo mu gihugu cy’Uburundi ariko nyuma haza gusohoka inkuru ku kinyamakuru kimwe ivuga ko yakuwe ku rubyiniro adasoje igitaramo cye ndetse ngo abuzwa kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakumiriwe muri icyo gihugu bise ko humvikanamo ibishegu.
Nyuma y’iyo nkuru rero Melodie yanditse kuri Twitter anenga uburyo icyo gitangazamakuru cyanditse amakuru atariyo ndetse abasaba ko bajya bakora kinyamwuga kuko ngo ibyo umunyamakuru yanditse bidahuye n’ukuri.
Mu kiganiro rero Melodie yagiranye n’itangazamakuru,yabajijwe uko yakiriye ibyamuvuzweho avuga ko kuba umunyamakuru atamufana atari ibintu birenze kuko ari umuntu nk’abandi.Icyakora ngo abanyamakuru bakunda kunenga abandi ariko bo babanenga ntibabifate neza.
Ati”Abanyamakuru bashobora kutagufana nabo ni abantu !Ni ihame se?Utamfana nta kibazo mufiteho pe kuko ni amarangamutima ye, apfa kuba akomeza gusa agakora akazi ke naho ibisigaye byo ni ugushimisha abantu kandi imyidagaduro ntabwo iryoha itarimo amatiku.”
Aha icyo bishatse kumvikanisha ni uko uwasohoye iyo nkuru atari umufana we ahubwo ari ku rundi ruhande.Aha abasesenguzi babihuza ni kiganiro giherutse gukorerwa kuri twitter (space) ko hari udukundi tw’abanyamakuru tuba tubogamiye ku muhanzi runaka n’utundi tukaba turi ku wundi hagendewe ku ndonke cyangwa inyungu babikuramo.


