neretse_3.jpg

Bruxelles : Urukiko ruramara impungenge abibwira ko abatangabuhamya badatekanye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere, urubanza rwa Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi rugeze ku munsi wa 12. Umucamanza yafashe umwanya wo gusobanura ko abatangabuhamya batekanye, ko n’abavugira ku ikoranabuhanga ntawe ubahungabanya.

Mu cyumweru gishize nibwo humviswe umutangabuhamya wa mbere wavuganye n’urukiko biciye ku ikoranabuhanga. Abari mu rukiko babonye umuntu amunyura inyuma, maze Me Flamme wunganira uregwa atera hejuru ati, « ntibishoboka ko umuntu yatanga ubuhamya umushinjacyaha amuhagaze iruhande ».

Ibi nabyo byateje impaka z’umwanya muto, ndetse binagarukwaho mbere yo gusoza iburanisha ry’uwo munsi.
Umucamanza Sophie Leclerq yahise abaza umupilisi w’umubiligi uri i Kigali muri icyo gikorwa, umupolisi agerageza gusobanura biba iby’ubusa.

Ku munsi wakurikiyeho mu gitondo, umucamanza yahise yandika ibaruwa abaza ibibazo bitanu ku bijyanye n’uko abatangabuhamya bigashisha ikoranabuhanga bafatwa.
Kuri uyu wa mbere rero nibwo ibisubizo by’ibyo bibazo byagejejwe ku bitabiriye iburanisha.

Mu gusubiza, bagira bati, « mu cyumba haba harimo umutangabuhamya n’abakozi batatu: umupolisi w’ababiligi, umwe mu bakozi ba Leta nk’uko biteganywa n’amategeko y’ababirigi ku manza zabereye ahandi, ari nawe usinyana amasezerano n’intumwa y’ababiligi, umukozi ushinzwe abatangabuhamya, ndetse n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ariko usohoka iyo amaze kubona ko ibyuma bikora neza ».

Bavuga ko nyandiko n’imwe umutangabuhamya ahabwa, haba mbere yo gutanga ubuhamya, mu gihe abutanga cyangwa se na nyuma yabwo.

Abatangabuhamya bagezwa muri icyo n’ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe kubarinda (Witness protection team), ari nayo ibakura iwabo.

Iyo bageze i Kigali, bacumbikirwa mu nzu icunzwe neza kandi y’ibanga, bagira aho bafatira amafunguro ha bonyine, yamara gutanga ubuhamya agahabwa insimburamubyizi agataha.

Bajya mu rukiko nyirizina nabo, baherekezwa n’abakozi bari ririya shami, bakagira aho barara n’aho barira ; bamara gutanga ubuhamya bagaherekezwa bagasubira iwabo.
neretse_3.jpg

Harimo abahuza imvugo

Umwe mu bunganira abatanze ikirego (Parties civiles), yatangajwe n’uburyo abantu nka batatu bakurikiranye bavuga ibintu bijya gusa, maze ati, « aba bantu bazanye, barararana, barara bitoza ibyo bari buvuge, kuko ibyo bavuga birasa ».

Aha naho abunganira uregwa nabo bahise bazamura ijwi bati, « ariko kuki abahamya ba Neretse aribo mukomeza kwita indyarya, ababeshyi, abakoze repetition (isubiramo); mugomba gufata abantu kimwe. Nta gitutu gishyirwa ku batangabuhamya, abantu bari kumwe ntibabura kuganira ».

Me Flamme asongamo ati, « mwibuke ko bano bose bava i Kigali bazanywe n’Ubushinjacyaha bwa Kigali. Sinumva rero ko bakoresha repetition (isubiramo) abashinjura gusa ».

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’Ububiligi nabo bati, « nta muntu wacu ubonana nabo, bavanwa i kigali na Parquet yaho, bagera hano greffe (ubwanditsi bw’urukiko) ikabitaho kuri byose (prise en charge totale), bari kumwe n’ababaherekeje baturukanye mu Rwanda ».

Umucamanza yahise atangira kujya abaza abatangabuhamya uburyo batoranijwe ngo bajye kubutanga.
Umwe ati, « Baratwandikiye, bohereza nimodoka ziza kudutwara tujya kubutanga mu Ruhengeri ».

Naho undi ati, « Baraje barambwira ngo ngomba kujya gutanga ubuhamya mu Ruhengeri, abayobozi badutumyeho. Twagiye n’imodoka ya Leta. Uwo twajyanye simwibuka, twari turenze 50, badupaikiye muri taxi incuro eshatu ».

Umucamanza ati, « ese umuryango wa Neretse wigeze uza kugushaka ?»

Umutangabuhamya, « Oya, ni uko twajyanaga n’abagore ba barumuna be tujya gutanga ubuhamya, harimo na mushiki wa Neretse. Batubazaga mu byiciro, ntabwo abantu bagendera rimwe ».

Ejo ku munsi wa 13, bitaganijwe ko hazumwa abatangabuhamya barenga bane, harimo n’abazakoresha ikoranabuhanga (video conference) i Kigali bakumvikanira mu rukiko i Buruseli.

Jean Baptiste Karegeya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *