Guverinoma y’u Bubiligi yasabye abaturage b’iki gihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu ntara esheshatu zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutekano muke ukomeje kuraharangwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye, yasabye Ababiligi kwirinda gukorera ingendo mu ntara zirimo Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Ituri, Tanganyika, Maniema na Tshopo.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje intara za Haut-Katanga, Lualaba na Haut-Lomami nk’izo Ababiligi bagomba kujyamo bari menge, kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuzirangwamo.
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuba maso no kugerageza gushaka amakuru mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga no muri Ambasade yabwo mu gihe bari muri biriya bice.
Iki gihugu cyasabye abaturage bacyo kwirinda uburasirazuba bwa RDC nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kubuza abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino byo ku Isi birimo na Congo, mu rwego rwo kwirinda kujya mu byago.


