Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, batunze agatoki abanyenganda babagurira umuceri ku giciro gito ariko bo bakawugurisha ku giciro kiri hejuru cyane. Aba bahinzi babitangaje ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana ari mu Bugarama mu Karere ka Rusizi. Abahinzi b’umuceri bavuga ko ” Abanyenganda bikubira inyungu bonyine na ho abahinzi bagataha amara masa.” Abahinzi bahereye aha bifuza ko muri iki kibaya bafashwa gushyiraho uruganda rwabo bwite rutunganya umuceri cyangwa se na bo bakagira imigabane mu nganda zisanzwe zitunganyiriza umuceri muri iki kibaya. Buteganyijwe ko muri uru ruzinduko rwa Minisitiri Mukeshimana, impande zombi ziri kuganira kugira ngo barebere hamwe uko ibibazo bahura na byo byakemurwa.


