Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo

Sangiza iyi nkuru

Abahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi kiri mu Karere ka Bugesera bashinja Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ikigo kiyishamikiyeho (RAB) kubashora mu gihombo, bagahatirizwa guhinga kandi bari barifatiye umwanzuro wo kubireka kubera ko babonaga imvura ishobora kuzagwa ari nyinshi.

Aba bahinzi mu nkuru ya TV1 bavuze ko mu Kuboza 2019 ari bwo basaruye umuceri. Icyo gihe ngo babonye ko nibongera guhinga, imvura ishobora kuzarengera imyaka yabo bitewe n’urugomero rutubatse. Umwe agira ati: “Mu kwezi kwa 12 dusarura umuceri w’iyi saison (igihembwe) yari ishize, twawusaruye tubona ko amazi arimo adutera. Twari tuzi neza ko nta muntu uribusubire gukubita isuka mu gishanga kitarakorwa, badushyiraho pressure (igitutu) turahinga.”

Bavuze ko icyo gihe MINAGRI na RAB babasezeranyije gusana uru rugomero ariko ntibyakozwe nk’uko byari biteganyijwe, umuceri bahinze urengerwa n’amazi. Undi muhinzi ati : “Icyatubabaje ni uko umusaruro urinze utwarwa n’amazi nta gihe tutatakambye.”

Umuyobozi wa RAB, Dr. Karangwa Patrick yasobanuye ko gutinda gusana uru rugomero byatewe n’imvura itaroroheye imirimo y’ubwubatsi. Yavuze ko abahombye bazafashwa kubona imbuto n’ifumbire by’ubuntu. Ati : “Mu kongera guhinga turabaha ibikenewe bijyanye n’inyongeramusaruro n’imbuto kugira ngo bahite bahinga. Ntabwo tubaca amafaranga yo kugira ngo tubahe iyo nyongeramusaruro; ari ifumbire ari n’imbuto.”

Dr. Karangwa yavuze ko kandi abahinzi bafite ubwishingizi bazafashwa kwihutisha kubishyuriza. Ku bijyanye no gusana uru rugomero, yavuze ko imirimo izakorwa mu gihe cy’umucyo guhera mu mpera za Gicurasi 2020, kandi imirimo izihutishwa.

Igishanga cya Rurambi kigizwe n’ubuso burenga Hegitari 850, izirenga 650 zagenewe ubuhinzi bw’umuceri. Abahinzi bavuga ko bashoyemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari yiganjemo inguzanyo abahinzi bavuga ko yavuye mu mabanki.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ibi bibaho kuko ari Ibiza nyine ntawe ubyitegura.Gusa mukomeze musobanurire abaturage kuko ubona babifata nkaho ari ubugome bagiriwe!

  2. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ibi bibaho kuko ari Ibiza nyine ntawe ubyitegura.Gusa mukomeze musobanurire abaturage kuko ubona babifata nkaho ari ubugome bagiriwe!

  3. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ibi bibaho kuko ari Ibiza nyine ntawe ubyitegura.Gusa mukomeze musobanurire abaturage kuko ubona babifata nkaho ari ubugome bagiriwe!

  4. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ibi bibaho kuko ari Ibiza nyine ntawe ubyitegura.Gusa mukomeze musobanurire abaturage kuko ubona babifata nkaho ari ubugome bagiriwe!

  5. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ntacyo byamutwara she is power full agenda ubwose nugusuzugura byonyine byatuma agenda,yakoze byinshi,…………………………………………………………………….

  6. Bugesera: Abahinzi b’umuceri bashinja MINAGRI na RAB kubashora mu bihombo
    Ntacyo byamutwara she is power full agenda ubwose nugusuzugura byonyine byatuma agenda,yakoze byinshi,…………………………………………………………………….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *