Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo

Sangiza iyi nkuru

Abakozi babiri bakora mu ruganda rutunganya inzoga rwitwa Rwanda Bottlers Limited rukorera mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bamaze gupfa mu gihe gito bazize uburwayi butaramenyekana.

Umwe mu baturage uzi iby’zi mfu zitunguranye yagize ati ” Hari uwa mbere wapfuye ejo bundi. Ubwo yari aje ku ruganda ku kazi yageze mu nzira yumva umutwe uri ku murya. Afata moto ajya ku kigo nderabuzima. Mu gihe ataragera muri konsiritasiyo ngo muganga amausuzume ahita agwa aho ngaho.”

Undi muturage waganiriye na Ibicu TV na we avuga ko ubu burwayi butangira umuntu ataka umutwe ndetse ngo atareba neza.

Ati ” Umuntu ava mu kazi agatangira gutaka umutwe, anavuga ko atanareba, yagera kwa muganga bamutera urushinge agahita apfa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko uretse abapfuye, hari babiri bakiri mu bitaro ndetse n’umukobwa umwe wakurijemo ikibazo guhuma nyuma yo kwanga guterwa urushinge kuko yabonaga abarutewe barahitaga bapfa.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa yagize ati ” Uriya na we yarahumye.Byatangiye yishima akarwara mu nda gusa ubu byarakize igisigaye ni uko amaso ye atareba.”

Abaturage bavuga ko bumva bivugwa ko uru ruganda ari urw’Abahinde, gusa ngo ubuyobozi bwo ntibunakurikirana niba bavuzwa.

Aba baturage hari icyo basaba ubuyobozi. Uyu ati ” Icyo twasaba ni uko basuzuma ruriya ruganda bakareba ibyo bakorsha nka za produits [ibinyabutabire] wenda wasanga ari byo bijya nko mu bwonko bigaca imitsi ijyana ku maso bigatuma bahuma. Bagenzura bakareba niba ibyo ruriya ruganda rukoresha byaba byuzuje ubuziranenge.”

Mugenzi we ati ” Wabona iriya misemburo yabo bakoresha ari byo byaba bibica ahari. Turasaba ko ubuyobozi bwakurikirana iki kibazo.”

Aba baturage kandi bavuga ko abo bashyinguye bazize uburwayi batazi niba barapimwe ngo hamenyekanye icyabahitanye. Bavuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yajyanye umurambo gusa ngo nta makuru y’uko byarangiye bahawe. Kugeza ubu ngo bategereje ikizava mu isuzuma. Bavuga ko bakuwe umutima n’uru ruganda ku buryo batahirahira bajya gushakayo akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanzenze, Jean de Dieu Habineza avuga ko iki kibazo bakizi kandi ngo bagiye gukora ubucukumbuzi kuri uru ruganda kugira ngo bamenye icyihishe inyuma y’izi mfu za hato na hato.

Ati ” Icyo kibazo cyirazwi kandi nk’ubuyobozi tumaze kubyumva. Umuntu wa mbere yarapfuye, bukeye n’undi arapfa, bihita biba ikibazo. Turateganya kubaza ba nyir’ubwite kugira ngo tumenye ikibazo gihari. Inzego zo hejuru ubu ziri kubikurana dutegereje ibizamini bizava mu murambo wajyanwe ngo usuzumwe. Nyuma ni bwo dushobora kumenya ikibazo neza, baya ari uruganda rutujuje ubuziranenge tukaruhagarika.”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu bukiri mu rujijo. Avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo.Ubuyobozi bw’inzego z’igihugu z’ubuziranenge mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo
    barebe neza ubwo bakorauruganda rwenga inzoga hari ubwo baba bahura numwuka witwa methanol .iyi methanol nuburozi uyihumetse cyangwa ukayinywa ubanza kumererwa nabi hagakurikiraho guhuma ikaba yanakwica uyi rero jtwrwa nudukoko twa levures dukora inzoga ( ethanol),_iyo byapfuye ntibibe uko bigomba kugenda biba uburozi methanol

    1. Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo
      Ni koko ntekereje ko ABA bakozi badahabwa ibikoresho bibarinda bakaba barimo bicwa no guhumeka umwuka wa raw material kandi iba ifite methanol iri hejuru cyane kandi methanol itera ubuhumyi.

    2. Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo
      Ni koko ntekereje ko ABA bakozi badahabwa ibikoresho bibarinda bakaba barimo bicwa no guhumeka umwuka wa raw material kandi iba ifite methanol iri hejuru cyane kandi methanol itera ubuhumyi.

  2. Bugesera: Abakozi b’uruganda bakomeje gupfa umusubirizo
    barebe neza ubwo bakorauruganda rwenga inzoga hari ubwo baba bahura numwuka witwa methanol .iyi methanol nuburozi uyihumetse cyangwa ukayinywa ubanza kumererwa nabi hagakurikiraho guhuma ikaba yanakwica uyi rero jtwrwa nudukoko twa levures dukora inzoga ( ethanol),_iyo byapfuye ntibibe uko bigomba kugenda biba uburozi methanol

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *