Bamwe mu baturage bafite ibibanza bitandukanye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata, Umudugudu wa Nyabivumu, barimo n’ababa muri diaspora, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje ibyangombwa byo kubaka ibyo bibanza ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere, aho bavuga ko bikomeje kubatera igihombo nk’abatse inguzanyo za banki zo kubaka bakaba barimo kwishyura nta gikorwa na kimwe bakoze mu gihe abahaturiye bo bavuga ko ibi bibanza bitubatse bikomeje kuba ihunikiro ry’imyanda ndetse bibakururira umutekano muke n’amazi abivamo agasenya imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Aba baturage bifuje ko Bwiza TV na Bwiza.com bibakorera ubuvugizi, bavuze ku ngaruka bari guterwa n’iki kibazo gikomeje kubateza igihombo kandi bagashinja ubuyobozi kuba bwaratereye agati mu ryinyo ntihagira nta bisobanuro bubaha ku mpamvu ibyangombwa byo kubaka bikomeje gutinda cyangwa se bakaba bahabwa amakuru ya nyayo kuko kugeza ubu batazi ikizakurikira ahubwo ari uguhabwa amakuru n’abantu batandukanye amwe namwe bikarangira abaye ibihuha.
Umwe mu baturage utuye mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Nyabivumu witwa Mpungirehe Aphrodis avuga ko umuntu ushaka kubaka aha hantu ajya mu biro bishinzwe ubutaka, hagasuzumwa niba ikibanza nta kibazo gifite, nko kumenya niba nta muhanda uzacamo, ugasora hanyuma ugatangira kubaka.
Muri uyu mudugudu hagaragara ibibanza bisa nk’ibiri hagati y’amazu ariko byo bitubatse, Bwiza ikaba yashatse kumenya impamvu yabyo kandi ku gishushanyo mbonera bigaragara ko ari mu miturire.

Mpungirehe yagize ati “ Mu byangombwa ni mu miturire. Imbogamizi zihari, ni amaborune bagiye bashinga mu mwaka washinze bayashingamo bagaragaza imihanda. Noneho ubwo nyiri kubaka nk’ahangaha urugero, ejobundi hari hagiye kubakwa. Ubwo PI bagiye kunyuzamo muri machine basanga ikibanza kirimo imihanda ibiri…bisaba ko kucyubaka bihita bihagarara basanga ni agace gato kari gusigara kuri icyo kibanza cye. Ubwo rero bisa nk’aho bihagarara kuhubaka..”
Akomeza avuga ko hemejwe ko bagomba gutegereza iyo mihanda igakatwa hakarebwa ubutaka ba nyiri ibibanza bazaba basigaraganye akaba ari bwo bubakamo. Cyo kimwe na bamwe mu bahafite ibibanza bavuga ko rwiyemezamirimo wo gutunganya ibibanza byabo babwiwe ko yabonetse ngo akate imihanda ariko ntibazi igikomeje kubitinza no gutuma bagira igihombo mu gihe ubuyobozi ntacyo bubafasha.
Ndikumana Felicien utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Maranyundo nawe Bwiza yamusanze mu Mudugudu wa Nyabivumu aho akorera ubuhinzi mu butaka ahakodesha. Avuga ko abantu batuye muri Nyamata Ville bafatira ibyangombwa byo kubaka mu Karere mu gihe abandi bajya mu mirenge. We akabona uku gutinda haba harimo ikibazo cyangwa se hakaba harimo na bitugukwaha kuko abona ahandi hirya no hino bubaka nta nkomyi.

Kagabo Janvier ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyabivumu, avuga ko muri uyu mudugudu hateganyijwe guturwa ariko hari site nini itaremererwa guturwamo kubera ko physical plan itararangira.
Ati “Twagerageje kubaza batubwira ko ikiri mu nyigo itararangira, batubwira ko mu mezi ari imbere izasohoka, tugategereza bakongeraho andi mezi, natwe ntabwo tuzi iherezo ryabyo.”
Kagabo avuga ko ibyo bibanza bitubakwa byabaye ibisambu bibateza ibibazo by’umutekano nk’ibijyanye n’abajura, ndetse bigateza ikibazo cy’amazi aturukamo akangiriza abandi baturage. Ngo binateza ikibazo cy’isuku kuko bahata imyanda itandukanye.
Ati “Icyo twasaba ubuyobozi budukuriye nuko badufasha iyo physical plan igasohoka vuba, urabona n’aha turi iyi mivu yose ni ukubera ahantu hatubatse. Twagerageje gukora imihanda urabibona, duca za rigori zishoboka, kugirango dufate amazi aturuka ahantu physical plan itaragera, ariko n’ubu amazi aracyadusenyera.”

Amakuru Bwiza yamenye nuko ubusanzwe iyo umuntu yasabye ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Bugesera hadashobora gushira imyaka ibiri atarasubizwa, ahubwo ashobora gusubizwa we ntanyurwe n’icyo gisubizo ahawe nk’uko byemezwa n’umwe mu bakorera ibiro bishinzwe ubutaka.
Ati “ Impamvu barayibwiwe wenda ntiyabanyurwa. Hari abo twagiye tubwira ko bategereza physical plan ikarangira, phyisical plan rero ukuntu iteye, ntabwo ari ikintu uhita utegeka ijoro rimwe ngo raporo irangire. Barabanza bagatora komite izajera iyo physical plan. Iva mu baturage baturiye aho ngaho. Bafite n’ubutaka ahongaho.”
Akomeza avuga ko hakurikiraho umu rwiyemezamirimo (consultat ) uzategura iyo physical plan akagaragaza imihanda, inzira z’amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwa nkenerwa nk’aho kuruhukira n’ibindi, yarangiza agatanga raporo ariko habayeho no kujya inama n’abaturage, bamara gusuzuma ko nta bibazo bisigayemo nabo bagaha raporo njyanama y’akarere.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamata we yabwiye bwiza ko bagiye gukora ubukangurambaga, bagakora amasuku kuri iyo mihanda ahantu yasenyutse, bagasukura ibyo bibanza bafatanyije n’abaturage, ariko igisubizo cya burundu cyava kuri Meya.
Bwiza yashatse kumva icyo ubuyobozi buvuga, Meya w’Akarere ka Bugesera tumuhamagara inshuro zigera kuri 3 ntiyabasha gufata telefone ye, twagiye no mu kigo cy’ubutaka batubwira ko Meya ari we wenyine wemerewe kubivugaho. Bwiza yakomeje guhatiriza kugirango ibone amakuru maze umuyobozi w’akarere mu gusubiza ubutumwa twamwandikiye yagize ati ” Abaturage mwabaha contact zacu bakatumenyesha ikibazo.”
Icyo Bwiza yamenye nuko aba baturage bafite ibibanza badahabwa amakuru yuzuye y’icyo bakwiye gukora cyane nk’abatuye kure muri diaspora ndetse na bamwe baba muri Kigali, icyo bo bise kureregwa no gutezwa igihombo nko kubatse inguzanyo bityo bagasaba ubuyobozi gukora inshingano zabwo bakamenya aho bahagarara nicyo bakora.



2 Responses
Bugesera: Barashinja ubuyobozi kubakerereza no kubateza igihombo
Ibibazo by’ubutaka muri aka karere (bugesera) byabaye agatereranzamba, si abo bonyine bafite ibibazo gusa kuko ibibazo bihari nuruhuri urugero: uba ufite isambu ugasanga mukarere bayanditseho ko iri mugutura wajya kureba mukigo cy’igihugu cy’ubutaka bati aho ni mubuhinzi si aho guturwa wagaruka kukarere uti ko bambwira ko ari uguhinga bagahita bakubwira ngo tanga imisoro nayo y’umurengera ubu twahisemo kureka kwandikisha amasambu nagume yandikwe kuri leta kugeza igihe ikibazo kizakemukira ubwo ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kizahuza data n’akarere ah’ubuhinzi hakaba ubuhinzi naho gutura hakagaragazwa nibwo tuzandikisha ubutaka naho iryo siragizwa rya jya kumurenge vayo jya kukarere vayo jya mukigo cy’igihugu cy’ubutaka rwose twararambiwe abayobozi nibakore inshingano zabo umuturage yisiragizwa bigezaho
Bugesera: Barashinja ubuyobozi kubakerereza no kubateza igihombo
Ibibazo by’ubutaka muri aka karere (bugesera) byabaye agatereranzamba, si abo bonyine bafite ibibazo gusa kuko ibibazo bihari nuruhuri urugero: uba ufite isambu ugasanga mukarere bayanditseho ko iri mugutura wajya kureba mukigo cy’igihugu cy’ubutaka bati aho ni mubuhinzi si aho guturwa wagaruka kukarere uti ko bambwira ko ari uguhinga bagahita bakubwira ngo tanga imisoro nayo y’umurengera ubu twahisemo kureka kwandikisha amasambu nagume yandikwe kuri leta kugeza igihe ikibazo kizakemukira ubwo ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kizahuza data n’akarere ah’ubuhinzi hakaba ubuhinzi naho gutura hakagaragazwa nibwo tuzandikisha ubutaka naho iryo siragizwa rya jya kumurenge vayo jya kukarere vayo jya mukigo cy’igihugu cy’ubutaka rwose twararambiwe abayobozi nibakore inshingano zabo umuturage yisiragizwa bigezaho