Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Bugesera FC izitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma yo kuzuza ibisabwa yari itarabasha gutanga.
Mbere y’uko shampiyona itangira, amakipe yose yasabwe kugaragaza ibyangombwa by’ibanze.
Bugesera FC yo ntiyari yujuje ibisabwa kuko itari ifite ubwishingizi bw’abakinnyi, umuganga w’ikipe ndetse bimwe mu byangombwa yatangaga byari iby’umwaka ushize wa 2024/25.
Ibi byatumye ibuzwa gukina, ariko ihabwa amahirwe yo kongera kuzuza ibisabwa inatanga ubujurire.
Nyuma yo kubyuzuza byose, FERWAFA yakiriye ubujurire bwayo maze iyemerera gukina, nubwo yanayihanishije amande ya 500,000 Frw kubera amakosa yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa bwa mbere.
Kugeza ubu amakipe yose yemewe gukina Rwanda Premier League 2025/26. Gusa, amakipe atanu gusa ariyo ataciwe amande arimo Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC. Andi yose uko ari 10, harimo na Bugesera FC, yaciwe amande kubera amakosa mu kubahiriza ibisabwa.


