Buhanga bwa Gihanga: Uko Burugumesitiri yaburiwe irengero nyuma yo gushaka guhindura iriba robine ya kizungu

Sangiza iyi nkuru

Umusaza Yozefu Hategekimana wo mu Mudugudu wa Barizo, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko uwari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama, Donath Nkikabahizi, yatorongeye mu 1988 nyuma yo gushaka guhindura iriba rya Nkotsi na Bikara muri Buhanga bwa Gihanga, ngo ribe irya kijyambere, rigashyirwaho za robine za kizungu.

Uyu musaza wavutse mu 1956, mu kiganiro n’ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.COM, yavuze ko akomoka ku Biru barindaga ahakorerwaga imigenzo yo kwimika (Inzira y’Ubwimika) mu ishyamba rya Buhanga.

Avuga ko hari iriba ryitwa iriba ryitwa Nkotsi na Bikara, ryavagamo imitsindo, umwami yajyanaga i Nyanza. Ati ” Aho Abiru bahakuraga amazi umwami yiyuhagiraga, bakamuha imitsindo ajyana i Nyanza.”

Iri riba rero ngo niryo ryateje ibibazo Burugumesitiri Nkikabahizi, washakaga kurihindura irya kijyambere mu 1988.

Muzehe Yozefu ati ” Hari amafaranga yavuye mu Budage ahabwa ba burugumesitiri ngo bayakoreshe ibikorwa by’iterambere. Nkikabahizi we yahisemo ko yakoreshwa mu guha amazi meza abaturage. Yahamagaye abaturage ngo baze badahe ayo maze ave mu iriba, isoko iboneke bityo isoko ikogotwe, imirimo y”ubwubatsi itangire.”

Yakomeje agira ati ” Umuganda twarawukoze. Amazi twayakuramo ntashire, tukabona akomeje kungana uko yanganaga. Burugumesitiri yazengurutse afite ikaramu mu kanwa ari kuyikaraga, abwira abasore batatu ngo bajye kuzana amapiki. Yageze aho ategeka ko bacukura icyobo hepfo yaryo kugira ngo amazi ariho yimurirwa, kimaze kuzura, ya mazi yahise ashira mu iriba tureba.”

Yozefu avuga ku mugoroba w’uwo munsi, inzoka enye zateye ku biro bya Komini Nyakinama. Ati ” Amazi yarabuze, noneho abaturage barataha ariko inkuru ikwira hose. Ku mugoroba inzoka ebyiri zaje ku idarapo, izindi zijya ku muryango w’ibiro bya burugumesitiri. Zarangije iminsi irindwi ziri aho. Abantu besnhi barazibonye ndetse na Perefe Zigiranyirazo na we yaraje.”

Uko Muzehe Yozefu Hategekimana abisobanura

Ibi bikimara kuba, ku munsi wa munani, Burugumesitiri Nkikabahizi, yaburiwe irengero. Uyu muasaza ati ” Ku munsi wa munani, burugumesitiri yaragiye we n’umudamu we ndetse n’abana babiri, nta we uzi iyo bagiye. Imodoka ya komini yarayisize, nta muntu wamwirukanye, nta n’uwamweguje. Yaragiye kugeza ubu ntawe uzi iyo yagiye.”

Ibura rya Nkikabahizi uyu musaza arihuza no kuba yarasagariye iriba rya Nkotsi na Bikara kuko ngo aka gace karimo ibintu bitongereye, bitajya bipfa kwisukirwa.

Ni inkuru tuzagarukaho ubutaha, aho undi muntu yatemye kuri kimwe mu biti by’umuvumu (ibigabiro) biri aho, agapfa mu 1977.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Buhanga bwa Gihanga: Uko Burugumesitiri yaburiwe irengero nyuma yo gushaka guhindura iriba robine ya kizungu
    nkikabahizi donat yibera muri AMERIKA ntabwo yaburiwe irengero.
    yagiye agiye kwiga

  2. Buhanga bwa Gihanga: Uko Burugumesitiri yaburiwe irengero nyuma yo gushaka guhindura iriba robine ya kizungu
    nkikabahizi donat yibera muri AMERIKA ntabwo yaburiwe irengero.
    yagiye agiye kwiga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *