Screenshot 2025-02-27 142808

Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de l’Indépendance. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho. Nibura abasivili 5 bakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bya Bukavu.

Umutwe wa M23 wari watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa,  kuri uyu wa Kane muri iyi nama yitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri X yagize ati: “Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze gushyira mu bikorwa iterabwoba ryakwirakwijwe kuva ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga ryo kwibasira abaturage b’abasivili bazitabira inama ya AFC / M23, umunsi byari biteganijwe nk’uko abakoze iterabwoba babitangaza, gukuraho umuhuzabikorwa Corneille Nangaa .

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Gashyantare 2025, nyuma ‘yiminota mike y’inama, ingabo z’ikibi zateye ibisasu ku baturage b’abasivili bari bateraniye aho inama yabereye, bituma abantu benshi bapfa kandi barakomereka, bose abaturage b’inzirakarengane.

Twamaganye ubu bwicanyi bw’ubutegetsi buriho bugera ku rwego rutemewe.

Hashize iminsi itari mike, ubutegetsi bwa Kinshasa bwishimira gutera ibisasu, hakoreshejwe drone, ku midugudu ituwe cyane yo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe cyo guhagarika imirwano, kure y’imirongo y’urugamba”.

GkyndEoW8AAiImv GkyndEoXkAAW3Mh GkyndEpXkAA Ubf GkyndEqXEAAFEXU

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *