Bunia: Umuyobozi w’ibanze yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa gatatu, itariki ya 10 Ugushyingo 2021, cyatangaje ko cyataye muri yombi Kukwabo Henry, umuyobozi wa Groupement ya Makabo muri Teritwari ya Irumu, nko mu birometero icumi mu majyepfo ya Bunia.

Uyu muyobozi gakondo arashinjwa ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro witwa Force Patriotique et Integrationniste du Congo (FPIC), ukorera muri ako karere.

Amakuru aturuka mu gisirikare agera kuri buniaactualite.com agira ati: “Inama z’uyu mutwe witwaje intwaro zibera mu nzu ye.”

Uregwa ngo akaba yaba ari umufatanyabikorwa utaziguye wa Serge Sekabo Kakani Tebabo uzwi ku izina rya Malaika, wiyise jenerali uyobora uyu mutwe wakozanyije n’inzego z’umutekano mu ntangiriro z’icyumweru mu karere ka Kindia mu mujyi wa Bunia.

Uyu muyobozi w’ibanze wafashwe yabanjwe kwerekwa Guverineri wa gisirikare wa Ituri mbere yo kujyanwa muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bunia: Umuyobozi w’ibanze yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’inyeshyamba
    No idea because of inyeshyamba ntizashira ju drc namashyamba gusa

  2. Bunia: Umuyobozi w’ibanze yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’inyeshyamba
    No idea because of inyeshyamba ntizashira ju drc namashyamba gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *