Ubusanzwe gushaka abagore barenze umwe, ni igikorwa kitemewe n’amategeko yo mu Rwanda. Gusa nubwo iki kintu kitemewe, kiracyagaragara mu duce tumwe na tumwe two hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro. Akarere ka Burera, ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru tukirangwamo uyu muco ku kigero kiri hejuru aho usanga abana b’abakobwa aribo bafata iya mbere mu kongera umubare w’abagore batungwa n’umugabo umwe mu gihe baba babakurikiyeho amaronko.
Itegekonshinga rya leta y’u Rwanda ribuza rikihaniza umuntu wese ushaka gukora igikorwa gisa no gutunga abagore barenze umwe, ndetse bikaba biri no mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Nyiransabimana Beyata, ni umugore w’abana 3 akaba atuye mu ka Burera, umurenge wa Rusarabuye, akagali ka Kabona, mu mudugudu wa Rutuku. Avuga ko gushaka abagore benshi byamaze kuva nk’agakoko cyangwa indwara idakira mu gace atuyemo, aho urubyiruko rw’abakobwa ari bamwe mu batuma iki kibazo kirushaho kwiyongera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na bwiza.com yagize ati”abakobwa bo muri aka gace nibo usanga bitabira igikorwa cyo guharikisha abbagabo kandi ugasanga nta cyo bibabwiye. Mu bisanzwe, njye mbanye neza n’uwo twashakanye, ariko abandi usanga bahora mu ntonganya baterwa n’uko usanga abagabo babo babashakiraho abandi bagore. Abagabo bamwe usanga barataye imiryango yabo bakajya kwibanira n’inshoreke,… aba bana b’abakobwa bari kudusenyera imiryango, bakica umubano w’abashakanye bakurikiye amafaranga y’abagabo.”
Nubwo Itegekonshinga ry’u Rwanda ritemera igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano no gushaka abagore benshi ,ubusambanyi no gucana inyuma ku bashakanye byo bisa n’ibititaweho cyane muri sosiyete nyarwanda. Ibi bituma hakigaragara ihohoterwa rukorerwa mu miryango ndetse n’ibindi byaha bishingiye ku gitsina.
Nyirabikari Anifirda avuga uburyo umugabo we Majyambere yigeze kumuta mu nzu wenyine n’abana igihe kingana n’imyaka 3, aho agarukiye akumva amakuru ko afite undi mwana.
Akomeza agira ati”yarantaye ajya gushaka undi mugore, kuva icyo gihe ibintu byatangiye kuzamba kubera ko nta kintu yongeye kutugenera nk’umuryango we ahubwo yabishyiraga umugore mushya. Birumvikana aho twabonaniraga twarangwaga n’intonganya kubw’imico ye idahwitse byongeye nkanarwana ku mitungo.”
Undi muntu wo mu murenge wa Cyanika we avuga ko usanga abana b’abakobwa bajya gushaka amaramuko ku bagabo b’abakire, ariko hakaba n’abagore bitwikira uburinganire bagataha ibicuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste nawe yemeza ko iki kibazo gihari koko, aho navuga ko hakiri abagabo bakigendera ku mico y’ababyeyi babo yo gushaka abagore benshi, dore ko hari n’abo usanga bafite abagore 5 cyangwa 6. Gusa akomeza avuga ko bitemewe nubwo babikora.

Yagize ti”guhera muri 2006, ntitwemera gutunga abagore benshi cyangwa guharika. Nubwo hari abo usanga bafite abagore barenze umwe ariko, itegeko ryemerera umugabo gusezerana n’umugore umwe.” Akomeza avuga ko n’abakomeje kubikora usanga abagore bamwe babatunze mu gasozi mu rwego rwo kwirinda amakimbirane no guhanganisha abagore mu nzu imwe.
Kugeza ubu, Itegekonshinga ry’u Rwanda ribuza igikorwa cyose gifitanye isano no guharika ndetse rikanashyiraho itegeko ribihanira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe bavuga ko imwe mu mpamvu zituma habaho gucana inyuma cyangwa guharika harimo kutanyurwa n’uwo mwashakanye mu bijyanye n’umubano muba mufitanye.
Ku rundi ruhande, niba umugabo akunda umugore we bihagije, nta mpamvu zo kujya kujarajara mu bandi bagore ashaka uwa 2 mu gihe abandi biyumvisha ko gutunga abagore benshi cyangwa kunbyara abana benshi aribwo bukungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


