Burera: Ubuyobozi buzi akamaro k’itangazamakuru ry’umwuga, ridakabya kandi ridatungurana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste asanga itangazamakuru ry’umwuga ryubaka, cyane iyo rivuga ukuri kw’ibiriho. Gusa yongera kwikoma abanyamakuru batungurana, bakabiriza ibintu, ndetse n’abatangaza inkuru batavuganye n’impande ziyivugwamo.
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru 10 bakorera itangazamakuru ryo hanze basuraga akarere ka Burera kuwa kane tariki ya 29 ukuboza 2016, ntiryabashije kuhasanga umuyobozi n’umwe. Impamvu ngo bari bagiye gukorana na njyanama mu murenge wa Bungwe, umwe mu igize aka karere. Ibi byabaye ngombwa ko abanyamakuru n’ubuyobozi bahurira ku murenge wa Cyanika ku munsi ukurikiyeho, kuwa gatanu tariki ya 30.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere, yemera ko itangazamakuru ari ngombwa. Agira ati “Itangazamakuru ni ingenzi, kuko rituma abantu batirara, iyo rivuga ukuri nta gukabya”. Anemera kandi itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere, ngo kuko mu myaka 10 ishize, abantu bakoraga ibikorwa ntibimeneyekane.
Itangazamakuru riteguza, ridatungurana
Nubwo iri tsinda ryo ritamutunguye, kuko ryamenyesheje ubuyobozi kare, butanga umunsi wo kuwa kane, ariko ntibwabwira iryo tsinda ko gahunda yahindutse, Visi Meya Habumuremyi atunga agatoki abanyamakuru batungurana. Aha avuga abakoresha telefoni cyangwa bagahamagara mu minsi itari iy’akazi, basaba amakuru asaba kureba mu nyandiko.

img_2201
Ibiro by’Akarere ka Burera

Ati “ Umunyamakuru arahamagara, akakubaza umubare w’abagore bakubiswe n’abagabo, akakubaza aborozi bagurishije intama, abishaka ako kanya”.
Ibi ngo bishobora kuba umuyobozi ari mu yindi nama, mu rugo iwe cyangwa mu bukwe. Uyu muyobozi kandi yemera ko kunengwa bibaho, ariko asaba abanyamakuru kujya babanza kuvugisha ba nyirubwite mbere yo kubakoraho inkuru. Ati “ntimukarebe ha handi umuntu yaswase gusa”.
Impinduka mu karere ziboneka mu mezi atatu
Muri iki kiganiro, abanyamakuru barifuza kumenya urwego ubuyobozi bwifuza ko itangazamakuru ryabasura, cyane ko ubu rigeze muri aka karere incuro ebyiri mu kwezi k’Ukuboza . Ukuriye itsinda ati “Mwifuza ko twabasura ku ruhe rugero(frequence)”?
Umuyobozi w’akarere wungirije, asanga abanyamakuru bajya basura akarere rimwe mu gihembwe, ngo kuko ari bwo hagaragara impinduka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru. Kagizwe n’imirenge 17, ituwe n’abaturage 336.455. Kagizwe n’ibyiza Nyaburanga nk’igishanga cy’Urugezi, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, urugomera rwa Ntaruka, ibitaro bya Butaro bivura Kanseri, n’ibindi.
Ibihingwa byatoranijwe muri aka karere ni Ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano; ariko abaturage bo bakomeza kwifuza guhinga n’amasaka. Aka karere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, binyuze ku mupaka wa Cyanika. Ikindi ni uko mu mirenge 17 ikagize, 7 yose iyobowe mu buryo bw’agateganyo kuva mu mezi ashize(hari aho bimaze amezi 6).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *