Urupfu rwa Depite akaba na Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Burikina Faso Hon. Marie Rose Compaoré rwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Werurwe 2020 aba umuntu wa mbere muri Afurika y’Uburengerazuba uhitanywe na Covid-19.
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu ushinzwe gukumira icyorezo cya Coronavirus, Prof.Martial Ouedraogo ni we watangaje iby’urupfu rw’uyu mugore wari mu bihangange muri politili y’igihugu cya Burikinafaso akaba yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Tengandogo biherereye mu murwa mukuru Ouagadugu.
Uyu mubyeyi wakundaga no kugira ibibazo by’uburwayi bwa diyabete apfuye afite imyaka 62 nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryabitangaje.
Hon.Marie Rose Compaoré ni we washinze Ihuriro ry’Abaharanira Iterambere n’Impinduka(Union for Progress and Change,UPC) ritavuga rumwe na Leta,yari umudepite akanaba Visi Perezida wa Kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Burikinafaso n’indi myanya igiye itandukanye yagiye ashingwa kuyobora.
Umubare w’abarwayi muri Burikinafaso ugeze kuri 27 aho 15 muri bo ari abagore naho 12 bakaba abagabo aha ni nyuma y’uko hagaragaye abantu 7 bari baje biyongera ku mubare warusanzwe.Umuntu wa mbere yabonetse hanze y’umujyi wa Ouagadugu mu mujyi wunganira umurwa mukuru ahitwa i Bobo Dioulasso.


