Abaturage bari bariye karungu bo mu gace ka Kaya muri Burkina Faso, birukanye ingabo z’u Bufaransa zari zihafite ibirindiro bikuru, zihungira mu murwa mukuru, Ouagadougou mbere y’uko zijya muri Niger.
Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abaturage bari basabye ingabo z’u Bufaransa kuva muri Kaya ni bwo bakoze imyigaragambyo ikaze bagana ku birindiro bikuru byazo.
Baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu, bafite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye burimo ubuvuga buti: “Ngabo z’u Bufaransa nimugende, ntabwo u Bufaransa buzongera kutwinjiramo, ubukoloni ntibuzasubira…”
Umuyobozi w’izi ngabo yatangaje ko aba baturage bageze ku birindiro, bashaka guca senyenge ihazitiye kugira ngo binjiremo, nazo zirarasa amasasu mu rwego rwo kubabuza kurengera.

Izi ngabo zibonye abaturage banze gutuza, zafashe icyemezo cyo kuva muri Kaya, zikajya muri Ouagadougou, ariko nabwo bagerageza kuzikumira.
Byasabye ko Guverineri w’intara ya Central Region ahagera inshuro ebyiri, arabinginga, abasaba gutanga inzira, izi ngabo zikava iwabo.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko imodoka za nyuma 60 zavanye izi ngabo kuri ibi birindiro mu masaa saba y’amanywa.
Umuyobozi wazo avuga ko nta n’umwe amasasu zarashe yakomerekeje, mu gihe abaganga bemeza ko bakiriye bane yakomerekeje.
Ingabo z’u Bufaransa zagiye gushinga ibirindiro muri Burkina Faso kugira ngo zifashe ibihugu biri mu karere ka Sahel kurwanya imitwe y’iterabwoba yegamiye kuri Isilamu. Gusa abaturage bavuga ko ahubwo zigira uruhare mu gukomeza kubaho kw’ibikorwa by’iterabwoba.



2 Responses
Burkina Faso: Abaturage birukanye ingabo z’u Bufaransa
Bareke ubwo barenzwe amahoro babazaniye
Burkina Faso: Abaturage birukanye ingabo z’u Bufaransa
Bareke ubwo barenzwe amahoro babazaniye