GgRJ9ZxXgAAqsxP

Burna Boy yashotaguye umufana wamusanze ku rubyiniro (Videwo)

Sangiza iyi nkuru

Mu gitaramo “Greater Lagos Countdown 2025” cy’umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Burna Boy yahagaritse kuririmba nyuma yo kugirana ikibazo n’umufana waje ku rubyiniro atabiherewe uburenganzira bikarangira uyu muhanzi amushotaguye imigeri.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Burna Boy akubita uwo mufana mbere y’uko abashinzwe umutekano bamumanura ku rubyiniro.

Nyuma y’iki gikorwa cyitishimiwe n’abafana, Burna Boy yahise afata icyemezo cyo guhagarika igitaramo aho yahise asaba itsinda rye gusohoka ku rubyiniro.

Iki gikorwa cyababaje abakunzi b’umuziki bari baje kwishimana n’uyu muhanzi binjira mu mwaka mushya. Burna Boy yakunze gutangaza ko adashyigikira imyitwarire idakwiye mu bitaramo bye nko kujya ku rubyiniro nta burenganzira ubiherewe.

Hashize amasaha make ibi bibaye uyu muhanzi yahise asohora itangazo ryisegura ku bantu bose batishimiye ibyo yakoze aho yavugaga ko afite ikibazo cya Toroma.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye, Burna Boy yasobanuye ko afite ikibazo cya “Post Traumatic Stress Disorder (PTSD)” anashimangira ko afite amategeko akomeye ahana umuntu wese uzamuka ku rubyiniro rwe atabiherewe uburenganzir.

Yagaragaje kandi ko yari yitabiriye iki gitaramo ku mu mahoro kandi ko yatanze imbaraga ze zose, aho yaririmbye hafi isaha yose mu gihe yagombaga kuririmba iminota 10 gusa.

Yagize ati:

“Cyari igitaramo cya buntu. Nagombaga kuririmba iminota 10, ariko naririmbye hafi isaha yose.
Buri wese azi itegeko ryanjye ryo kutantungura ndi ku rubyiniro.
Nishimiye cyane gufatanya n’aba-Lagos muri iri joro ryashize.
Mwirinde gusimbukira ku rubyiniro rwanjye muri ubwo buryo! Mfite PTSD. Ndabakunda mwese. Umwaka mushya muhire.”

GgRKaN XEAAn64D

VIDEWO

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *