Burundi: Abahoze begereye Gen. Gaciyubwenge mu mboni z’igipolisi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu gisirikare cy’u Burundi bahoze begereye uwahoze ari minisitiri w’Ingabo, Gen. Pontien Gaciyubwenge, bakekwaho kuba bakomeje gukorana nawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri uyu wa Mbere basatswe bikomeye mu ngo zabo bakekwaho gutunga imbunda mugenzi wabo yaba yarabasigiye mbere yo guhunga nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015.

Iyi nkuru dukesha urubuga burundidaily.net iravuga ko abahoze ari abasirikare bakuru biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi n’abahoze mu cyahoze ari igisirikare cy’u Burundi (Ex-FAB) bahoze baturanye na Gen. Pontien Gaciyubwenge, umwe mu bagerageje guhirika Perezida Nkurunziza mu 2015, kuri ubu biravugwa ko bari mu mboni z’igipolisi, Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD.

Ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe n’iri shyaka burabakekaho gukomeza kuvugana, bya hafi cyangwa kure, n’uyu wari minisitiri w’ingabo igihe habagaho kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki 13 Gicurasi 2015.

Ni muri urwo rwego ngo abapolisi bakunze kujya mu ngo z’aba basirikare bakuru bateganya kuhavumbura intwaro baba barasigiwe na Gen. Gaciyubwenge.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ugushyingo, mu ngo zituranye n’urwa Gaciyubwenge muri Zone ya Kinindo, ku muhanda wa Rusama, habaye gusaka ku bufatanye bw’abapolisi n’Imbonerakure nk’uko byemezwa n’ababibonye.

Bamwe mu babibonye bati: “Guhera saa kumi, umuhanda wa Rusama wari ufunze. Nta muntu washoboraga kwinjira cyangwa ngo asohoke. Inzira zose zagenzurwaga n’abasirikare n’abapolisi. Ndetse na ba ofisiye mu gisirikare n’igipolisi bakiri mu kazi ntibashoboraga kuva iwabo.”

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru ingo zabo zibasiwe, ngo bakekwagaho kuba bahishe imbunda n’amasasu.

Umwe muri bo w’ipeti rya Colonel ati: “Batubwiraga baje gushaka imbunda uwahoze ari minisitiri w’ingabo Pontien Gaciyubwenge wabaga mu gace ka Kinindo mbere yo guhunga yaba yarahishe ku bahoze ari abasangirangendo be mu gisirikare.”

Gen. Pontien Gaciyubwenge uri mu gisirikare kuva kuwa 18 Gicurasi 2015, yabaye mu myanya itandukanye mu kazi ke nk’aho yabaye komanda wa batayo, komanda wa groupement, komanda w’akarere ka gisirikare, na komanda wa brigade.

Yabaye kandi umuyobozi mukuru ushinzwe inyigo n’igenamigambi muri minisiteri y’ingabo, mbere yo kuba minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza ku itariki 30 Kanama 2010.

Yakuwe kuri uyu mwanya nyuma yo kuvugwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ari kumwe na Gen. Godefroid Niyombare.

Nyuma ariko, Gen Niyombare yaje gusobanura ko Gaciyubwenge yari afite inshingano zo guhuza ingabo mu gihe cyo guhirika ubutegetsi, ariko itumanaho hagati ye n’abandi ryaje gucika byihuse mu buryo budasobanutse. Gaciyubwenge akaba yaraketsweho kuba yarabwiye Perezida Nkurunziza ibyabaga ndetse afatwa nk’umugambanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *