Bwiza
ads

Burundi: Abasirikare bari bafungiwe 'kwanga kurwana muri Congo' bajyanwe ahantu hatazwi

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 14:48
Iminota 4 yo gusoma
Burundi: Abasirikare bari bafungiwe 'kwanga kurwana muri Congo' bajyanwe ahantu hatazwi

Abasirikare 21 b’u Burundi bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe, iherereye mu mujyi w’icyambu wa Rumonge, mu Ntara ya Burunga, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi, bimuriwe ahantu hatazwi mu minsi mike ishize. mu gihe byavugwaga ko aba baryozwa kuba baranze kujya ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari bateganyijwe koherezwa.

Abo basirikare 21 bakurikiranyweho icyaha cyo gutoroka igisirikare no guta inshingano zabo. Bari bamaze hafi amezi abiri bafungiwe i Murembwe, bakaba bari baragejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, bategereje icyemezo ku bijyanye no kurekurwa by’agateganyo cyangwa gukomeza gufungwa.

Nk’uko amakuru aturuka mu bafungwa abivuga, kuri uyu wa Kane himuwe abasirikare 21 muri 22 bari bafungiye aho. Ngo ntibamenyeshejwe aho bajyanywe cyangwa impamvu yo kwimurwa kwabo.

Umusirikare umwe gusa wo muri iryo tsinda ni we wasigaye muri gereza ya Murembwe. Biravugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo kwiba matela akoresheje intwaro nk'uko SOS Media yabitangaje.

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko abo basirikare 21 baburiwe irengero, mu gihe bari bateganyijwe koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa RDC. Bavugwaho kuba baranze kujya ku rugamba, bituma bashinjwa gutoroka igisirikare no guta inshingano zabo.

Kwimurwa kwabo kubaye mu gihe hakomeje umwuka mubi ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa RDC, aho abasirikare b’Ingabo z’u Burundi (FDNB) barwanira ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, barimo imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Kinshasa, bahanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako karere avuga ko ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zihura n’igihombo gikomeye, nyuma y’amezi menshi zari zimaze zitera imbere mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Biravugwa kandi ko abasirikare binubira imimerere mibi y’aho bakorera n’ibikoresho bidahagije, mu gihe bahanganye n’inyeshyamba zivugwaho kuba zifite imitegurire myiza n’ibikoresho bihagije. Umutwe witwaje intwaro wa Red-Tabara ukomoka mu Burundi na wo uri muri ako karere.

Byongeye kandi, abasirikare b’u Burundi bakekwaho gukorana n’u Rwanda cyangwa inyeshyamba barimo gufatwa mu buryo bubatesha agaciro n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo. Abasirikare babiri bafite ipeti rya ofisiye baracyafunzwe, bakekwaho kuba baratanze amakuru y’ibanga ya gisirikare. Ku wa 29 Nzeri, umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi (FDNB), Brigadiye Jenerali Gaspard Baratuza, yemeye ko bafunzwe ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyanyuze mu itangazamakuru.

Gereza Nkuru ya Murembwe ifungiyemo abantu barenga 1.000. Muri bo, abasirikare 272 bakatiwe ibihano by’igifungo kuva mu mpera za Ukuboza 2024, biri hagati y’imyaka ine n’igifungo cya burundu, bazira kwanga kujya mu burasirazuba bwa RDC kurwanira hamwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo, bahanganye n’ihuriro rya AFC/M23. Iri huriro rya politiki n’igisirikare ryatangaje ko ryihinduye Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ku wa 12 Ukwakira 2026.

Soma kandi: Rumonge: Urukiko rwa Gisirikare mu rwego rwa kabiri rwakatiye ibihano bikomeye abasirikare banze kujya kurwana ku ruhande rwa FARDC bahanganye na M23.

Hagati ya Kanama 2022 na Ukuboza 2025, u Burundi bwohereje abasirikare barenga 29.000 mu burasirazuba bwa RDC, gufatanya na FARDC, ingabo za Wazalendo zishyigikiwe na Kinshasa n’indi mitwe.

Kinshasa na Gitega bishinja Kigali gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ikorera muri ako karere, ariko u Rwanda rurabihakana. Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC n’u Burundi gushyigikira umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), umutwe w’abitwaje intwaro ugizwe n’Abahutu b’Abanyarwanda, bamwe mu bawugize bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho abasirikare 21 bimuwe ku wa Kane bajyanywe n’impamvu nyazo zatumye bimurwa ntibiramenyekana. Nta gihamya ihari yemeza ko kwimurwa kwabo bifitanye isano itaziguye no kuba bararwanyije koherezwa ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko aba basirikare bashobora kuba bajyanwe mu kigo cya gisirikare cya Kayanza mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y'u Burundi nyuma yo kurekurwa by'agateganyo kuwa 22 Ukwakira 2026.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.