Burundi: Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko icyari ikibazo cya politiki gishobora kuvamo intambara

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye impuzamashyaka CNARED arwanya Leta y’u Burundi batangaje ko ikibazo atari amoko ahubwo ko ikibazo gishingiye kuri politiki ndetse ko isaha ku isaha gishobora kubyara intambara ikomeye.
Aya mashyaka avuga ko Leta iriho i Burundi, yirengagije ndetse yica amasezerano y’i Arusha, by’umwihariko bakaba basaba ko imiryango yakingurirwa buri wese, amashyaka yose agatumirwa mu biganiro bishakirwamo umuti.
Bakomeza bavuga ko mu gihe ibiganiro bidashyirwamo ingufu, Leta y’u Burundi ikomeza kubyima agaciro, ko umuriro uzaka icyari politiki kikavamo intambara ikomeye.
FOREBU na RED Tabara, iyi ni imwe mu mitwe yiteguye guhangana na Leta y’u Burundi ngo mu gihe izaba yakomeje gutsimbarara.
CNARED ikaba isaba imiryango ya Afurika ndetse n’indi mpuzamahanga gushaka inzira izo ari zo zose zakemura ikibazo cya politiki gikomeje kugaragara mu Burundi.
Iyi mpuzamashyaka itangaje ibi mu gihe yari imaze iminsi ivuga ko mu Burundi hatutumba jenoside by’umwihariko basaba ko hakoherezwa ba basirikare ibihumbi n’ibihumbi bo kugarura amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *