Leta y’u Burundi irashinja Agathon Rwasa ukuriye Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi na Léonce Ngendakumana wahoze akuriye Inteko Ishinga Amategeko gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Ni ibirego aba bagabo bombi bashinjwe biciye mu itangazo riheruka gusohorwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Martin Niteretse.
Ni itangazo ribaburira rinabasaba “kwitegura ingaruka zo kwihuza n’iyo mitwe.”
Rwasa na Ngendakumana bashinjwe gukorana n’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka atandukanye, imiryango yigenga ndetse n’ishyaka CNL baherukaga kwandikira abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’imiryango mpuzamahanga itandukanye babasaba kotsa igitutu Leta y’u Burundi igashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.
Aba kandi bifuzaga ko Leta y’u Burundi yahurira mu mishyikirano n’abatavuga rumwe na yo bahunze igihugu ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’i Gitega.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi nyuma yo gusohora itangazo riburira Rwasa na Ngendakumana, kopi yaryo yanahise irishyikiriza abarimo Minisitiri w’Ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse n’ukuriye ibikorwa by’imuryango yigenga n’amashyaka ya Politiki.
Ni itangazo rishinja ishyaka CNL kwiyunga n’imitwe y’iterabwoba ihuriye muri ririya huriro ryiswe iryo “kunagura amasezerano ya Arusha.”
Itangazo rya Leta y’u Burundi riburira cyane Rwasa na CNL ye cyo kimwe na Léonce Ngendakumana kwitegura “ingaruka zishobora gukurikiraho”.
Leonce Ngendakumana uri mu baburiwe yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika ko hari ibimenyetso simusiga byatumye we na bagenzi batabaza EAC ndetse n’abarimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni.
Rwasa ku rundi ruhande we avuga ko ibyemezo abayobozi baturuka mu ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi bamaze igihe bafata birimo kuba mu mwaka ushize barahagaritse ibikorwa by’ishyaka rye nta kindi bigamije usibye kwiharira urubuga rwa Politiki y’u Burundi.
Mu bo Rwasa na bagenzi be bandikiye kandi harimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ku bwa Ngendakumana, ibi biri mu byarakaje cyane Leta y’u Burundi bijyanye no kuba imaze igihe imwita “umuturanyi mubi” kubera ibirego yashinjwe na Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko u Rwanda rwaba ruha ubufasha inyeshyamba za RED-TABARA.
Ni ibirego kandi byatumye muri uku kwezi u Burundi bufata icyemezo cyo kongera gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.


