Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa kabiri, itariki 20 Nzeri 2016 wongereye agaciro ibihano wafatiye abantu bane biganjemo abo mu butegetsi bw’u Burundi bashinjwa kubangamira demokarasi bitambika gushakira umuti urambye ibibazo biri mu gihugu.
Aba rero bakaba bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gushishikariza abaturage ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse no gukora ibikorwa bikabije byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aba bagabo uko ari bane nk’uko twagiye tubivuga mu nkuru zabanje, ni: Godefroid Bizimana, Umuyobozi mukuru wungirije w’igipolisi, Gervais Ndirakobuca bakunda kwita Ndakugarika akaba ari umuyobozi muri perezidansi ushinzwe ibibazo bifitanye isano n’igipolisi, Mathias Joseph Niyonzima bita Kazungu, umukozi w’inzego z’ubutasi (SNR) ndetse na Léonard Ngendakumana wahoze akora muri perezidansi kuri ubu akaba abarizwa mu buhungiro.

Mu bihano aba bafatiwe harimo kudakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Burayi no kugwatira imitungo yabo iri muri ibi bihugu by’u Burayi nk’uko Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kakaba kavuga ko kuba nta cyakozwe ku birebana n’aba bagabo biri mu mpamvu zo kuba ibihano bafatiwe byongerewe igihe.
Twabibutsa ko ibi bihano bivugwa bafatiwe byafashwe kuwa 01 Ukwakira mu mwaka ushize wa 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


