Kuwa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yasesenguye kandi yemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ingengo y’imari rusange y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025. Bamwe mu badepite bamaganye kuva ku wa Gatatu ubwo perezida w’urukiko rw’ibaruramari yajyaga gusobanura isesengura ry’ibiro bye, ku bibazo ubu bihangayikishije igihugu gito cya Afurika y’iburasirazuba, cyane cyane ibura rya lisansi, aho umwe muri bo yasabye bagenzi be kudatinda muri disikuru cyane “kuko hari bamwe bataha n’amaguru” .
Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Kamena, izindi “ntumwa za rubanda” zagarutse ku kwitotomba kw’abaturage ndetse n’ubuzima buhenze bugeze ku rwego rwo hejuru mu Burundi. Ibi ntibyashimishije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Daniel Gélase Ndabirabe. Yabasabye “gushaka izindi mpaka” mu gihe abakangisha “kubaca intoki”.
Ku bwa Daniel Gélase Ndabirabe, abadepite bamagana ikibazo kiriho bagomba kubireka kubera ko Abarundi bagishoboye kubona icyo kurya.
Ati “Mushake izindi ngingo zo gukoresha kuko twese turi Abarundi. Ntimukomeze gushyira imbere iyi mvugo ko Abarundi bakennye kandi binjiye mu bukene butavugwa. Abarundi bafite icyo kurya ariko niba mushaka ko umuturage wese w’u Burundi agira indege, agira imodoka, ibi ntibizigera bishoboka. Iyo muvuga gutya, ndashaka kubabaza: Umurundi utari umukene asa ate? Kandi umutunzi w’Umurundi asa ate? Uyu mukene ni inde? Umushyira mu ruhe rwego?.
Kubeshya ku byerekeye ikibazo cya lisansi
SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe Abarundi bageze aho bajya gushaka lisansi ku mupaka na Congo nyuma y’ibura rya lisansi kandi umukuru w’igihugu na minisitiri w’intebe bagatanga ibura ry’ifaranga ry’amahanga ndetse n’ibihano by’ubukungu bya 2015-2020 nk’impamvu ebyiri nyamukuru zitera ikibazo cya lisansi kimaze hafi amezi 42, cyarushijeho kwiyongera mu mezi ashize, Perezida w’Inteko ishinga amategeko yemeza ko hari abantu bahisha lisansi mu rugo, kandi nyinshi cyane.
“Mwakunze kugaruka ku kibazo cya lisansi, ariko ndabaza: aba bantu bahisha lisansi mu mazu aho umuntu ashobora gutungurwa na litiro ibihumbi 5, litiro ibihumbi 3 bya lisansi… Kuki uyu muntu akora gutya? Kandi muravuga ko nta lisansi ihari mu gihe muri mwe harimo bamwe bayihisha mu mazu cyangwa inshuti zanyu ariko ntacyo muvuga. Kandi barongera bakagurisha iyo lisansi ku biciro bikabije. Hanyumwa mukigira nk’aho bibatunguye nkuko abakoloni babigenza. Abakoloni badushyiraho amananiza atuma dukomeza kuguma mu bukene kandi bakaza kudusebya, batubwira ko ibihugu bya Afurika bitazigera bitera imbere mu gihe badusahura ”.
Gutanga igihano cy’urupfu
“[…] Ntimukabe nka bo (abakoloni). Abantu bahisha lisansi kugirango abaturage bigomeke. N’ubu reba, hari amakamyo azana lisansi. Ariko ayo mavuta ajya he? Tuzasaba guverinoma kongera kugarura igihano cy’urupfu ku muntu wese wafashwe yiba lisansi kuko ibyo bikenesha igihugu n’abaturage muvuga. Ajye yicirwa aho, birashoboka ko ibintu weenda bizagenda neza. ”Daniel Gélase Ndabirabe ashimangira.
U Rwanda, urwitwazo rw’iteka
Nk’uko Daniel Gélase Ndabirabe abitangaza ngo hari abakozi ba leta barimo gukora ibishoboka byose barara amajoro yose badasinziriye “kugira ngo lisansi iboneke”. Gusa, ngo ababazwa no kuba hari abantu bagurisha lisansi y’u “Burundi” mu Rwanda.
Ati: “Nta Burundi bajya mu mahanga kuvuga ngo: ntimutange lisansi mu Burundi, u Burundi ntibushobora kwishyura. Kuki mutabamaganye? Guverinoma ni yo itanga amafaranga y’amahanga yo gutumiza peteroli ariko bamwe bakayibika kugira ngo bayigurishe mu Rwanda… ”
Guca intoki
Ndabirabe abwira abadepite bamaganye imisoro ikabije ndetse n’ikibazo gikomeje kugaragara mu gihugu gito cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, yifuje ko intoki zabo zazacibwa.
Ati “Murashaka iki? Nta n’umwe muri mwe ugurisha mu mafaranga y’amahanga? Cyangwa inshuti zanyu? Ariko muramoka: nta madevize akiriho, igihugu nta madevize gifite! Ni gute mushobora kubaka villa tubona? Ntabwo ari amadevize muhishe? Kandi mwanga kunyuza ayo mafaranga muri BRB. Tugomba guca izo ntoki mukoresha mu kuvunjisha ayo madevize mu gihe igihugu kirushaho gukena ndetse n’abagituye ”, ibi ngo yabitangaje mu ijwi rikakaye.
Yasoje agira ati: “Murataka hose ko ubutegetsi bwananiwe. Tugomba kubabwiza ukuri ubu … Kandi iyo tubafunze, nimwe ubwanyu mujya kuvuga ko gereza zuzuye. Bamwe ndetse bavuga ko batazigera baha leta amafaranga yabo kugirango akoreshwe. Ariko nta kindi mukora usibye kwiriza. Kandi mukanga kugaragaza abahungabanya ubukungu kugirango tubamanike ku giti.”



One Response
Burundi: Gélase Ndabirabe yakanze abadepite ashinja bamwe guhisha amadevize mu ngo
Barundi bashingantahe u Rwanda rwabagoreweho. Ahubwo se muragurisha iyo mudafite?Ko mwafunze imipaka iyo essence inyuzwa he? Mukubitane imitwe. Ntabwo mwakwikoma umuturanyi ngo mugire amahoro, Imana na yo iba ibibona. Mucishe make tubane. Abaturanyi baravurana ntibavushanya, basangira badahendana ntibahezanya, barasangira bagasusuruka ntibasongana.