Perezida w’u Burundi, Gen. Major Evariste Ndahishimiye, kuri uyu wa kabiri yatangije umwiherero w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ayoboye uzaganira ku bibazo 12 biri mu byugarije igihugu cy’u Burundi.
Uwo mwiherero w’iminsi itatu uri kubera muri Hoteli yitwa Ruhuka iherereye ahitwa i Buye ho mu ntara ya Ngozi.
J. Claude Karerwa Ndenzako ushinzwe amakuru muri Perezidansi y’u Burundi, yavuze ko uwo mwiherero uzibanda ku bibazo 12 biri mu byugarije u Burundi bikeneye gushakirwa umuti mu maguru mashya.
Harimo kibazo cy’imiturire ndetse no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, gucyura impunzi z’Abarundi, kubasubiza mu byabo no gukurikirana ubuzima bw’Abarundi bari mu bindi bihugu; ikibazo cy’urubyiruko rwarangije amashuri ariko rutarabona inirimo ndetse n’ikibazo cy’inyigisho mu mashuri kiganisha ku heza h’urubyiruko n’iterambere.
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Burundi kandi uzagaruka ku kibazo cy’abakoreye Leta y’u Burundi ku bijyanye no kubaha ubuvuzi ndetse n’amafaranga y’imperekeza, ikibazo cy’inguzanyo z’Amabanki Leta yateganyirije Abarundi ngo biteze imbere, ibikorwa bya Leta n’imitangire y’amasoko hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse no gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.
Umwiherero uragaruka no ku zindi ngingo nko gukurura abashoramari Mpuzamahanga, gutunganya ibibanza bya Leta no guteza imbere iterambere ry’Imijyi, kurwanya umuco wo kudahana no kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no kurwanya impanuka no kurengera ibidukikije.
Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yavuze ko muri uwo mwiherero kandi “bazaganira ku ngingo zose zafatwa kugira ngo turengere umutekano w’igihugu n’imigenderanire twagirana n’ibindi bihugu, byaba ibyo mu karere cyangwa ibya kure.”
Kuri iyi ngingo, hategerejwe kureba niba uyu muyobozi w’Igihugu cy’u Burundi hari icyo azakora mu kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye yibukije Abaminisitiri na ba Guverineri ba Guverinoma ye bitabiriye uriya mwiherero, ko bafite ubutumwa bwo gukora ibyo Abarundi bifuza ndetse no kurandura amacakubiri yaranze igihugu mu bihe byahise.
Ndayishimiye yavuze ko ntacyo u Burundi bushobora kugeraho, mu gihe abaturage babwo baba batarangwa n’ubumwe.
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Burundi, ni wo wa mbere Perezida Evariste Ndayishimiye agiye kuyobora kuva yatorerwa kuyobora icyo gihugu muri Gicurasi uyu mwaka asimbuye Nyakwigendera Pierre Nkurinziza.


