Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima agashami gashinzwe kurwanya indwara zandura zirimo n’ibibembe, uratangaza ko ikibazo cy’ibibembe mu gihugu cy’u Burundi gikomeje gufata indi ntera .
Nk’uko byatangajwe na radio na televiziyo y’u Burundi kuri iki cyumweru tariki ya 29 mutarama 2017, ngo hari uduce tumwe na tumwe muri leta y’u Burundi usanga twaribasiwe n’iyi ndwara nka Rutana, Bururi, Rumonge, Cibitoke, Bubanza ndetse na Makamba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe kandi mu gihe kuri iki cyumweru hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibibembe aho hagenderwaga ku ndanganyamatsiko igira iti “duhindure ibitagaragara bigaragare, turebe ibibembe mu isura.
Uyu munsi mpuzamahanga usa n’uwizihizwa mu bihugu bimwe na bimwe, wizihijwe ku nshuro ya 64 aho usanga ahantu henshi bari mu bikorwa byo gusuzuma iyi ndwara, ukaba wizihizwa kuri buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa mbere kwa buri mwaka.
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima uvuga ko iki kibazo kikigaragara cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ubu imibare itangwa yo mu mwaka wa 2016 ikaba igaragaza ko mu bantu ibihumbi 211, ibihumbi bisaga 19 baba bafite iyi ndwara biganjemo abana bato buri mwaka.
Ni ukuvuga ko mu bantu 2 bagaragaza ubwandu bw’iyi ndwara buri mu minota 2 gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho mu gihugu cy’u Burundi, mu mwaka wa 2016 hagaragaye abasaga 419 bafite iyi ndwara, naho mu bagiye kwipimisha ku bigo nderabuzima umwe muri 5 bakaba basanga arwaye ibibembe.
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima uvuga ko umubare w’[abaturage bo mu Burundi barwaye iyi ndwara ukomeza kuzamuka kuko imibare igaragara itandkanye n’iyagaragaye mu mwaka washize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


