Burundi: Ikigo Al Hamra cyo muri UAE kigiye gufasha SNR gukumira ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hakomeje kugaragara urwikekwe hagati y’u Burundi n’u Rwanda nubwo rwagiye rugabanyuka kuva mu mwaka ushize, u Burundi ngo buracyafitiye amakenga u Rwanda kubw’ibyo bikaba bivugwa ko ubutasi bw’iki gihugu kuri ubu bwahaye akazi ikigo cyo muri UAE kizobereye gukumira ubutasi ngo kibufashe gutahura ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwabwo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Serivisi zishinzwe Ubutasi z’u Burundi (SNR), zahaye akazi ikigo Al Hamra cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ngo kibahe uburyo bwo gukurikirana telephone n’ibindi bikoresho byo gukumira ubutasi.

Iyi nkuru dukesha Africanmilitaryblog iravuga ko u Burundi bufite impungenge z’ibikorwa by’ubutasi by’u Rwanda mu gihe ibihugu byombi bikomeje gutungana intoki bishinjanya gushyigikira abarwanya igihugu kimwe cyangwa ikindi.

Iki kigo cyo muri UAE, Al Hamra Trading Establishment kizobereye ibijyanye n’ubwirinzi, umutekano, ubutasi no gukumira ibikorwa by’ubutasi kizatanga ibikoresho kinahe amahugurwa abakozi b’ubutasi bw’u Burundi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Ikigo Al Hamra cyo muri UAE kigiye gufasha SNR gukumira ubutasi
    Igihugu iyo kibowe na general gahunda ya mbere n’ubutasi. Gukurikirana telephone na network za computers hiyongereyeho imikorere n’imkoreshereze ya amafaranga mugihugu nohanze ya yo,inibwo butasi buri mubukomeye kw’isi niba Uburundi bigeze kuri ino ntera murumva ko bikaze.

  2. Burundi: Ikigo Al Hamra cyo muri UAE kigiye gufasha SNR gukumira ubutasi
    Igihugu iyo kibowe na general gahunda ya mbere n’ubutasi. Gukurikirana telephone na network za computers hiyongereyeho imikorere n’imkoreshereze ya amafaranga mugihugu nohanze ya yo,inibwo butasi buri mubukomeye kw’isi niba Uburundi bigeze kuri ino ntera murumva ko bikaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *